Kwambara bikini no kureba imiterere y’umubiri w’umukobwa byakuwe mu marushanwa ya Miss Amerika- AMAFOTO

Amabwiriza mashya yasohotse ku irushanwa ry’ubwiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni uko umukobwa azajya yambara imyenda we yumva imunyuze.

Akanama gashinzwe gutegura aya marushanwa muri Amerika katangaje izi mpinduka ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018, ko hakuweho itegeko ryategekaga abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga muri USA, kwambara utwenda two kogana ‘bikini’, amakanzu maremare ndetse no kureba ubwiza bw’abahatanira ikamba hagendewe ku miterere y’umubiri wabo.

Ibi byakuwemo byasimbujwe ko umukobwa uri mu marushanwa y’ubwiza kubazwa icyo akunda, uko ahagaze mu mutwe ndetse no kumubaza ku kamaro ko gushyiraho Miss Amerika, ku bushobozi bw’umugore mu iterambere ndetse n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ikinyamakuru New York Time, gitangaza ko izi mpinduka zibaye nyuma y’imyaka myinshi cyane, dore ko ngo kwambara bikini byatangiye kubahiriza mu mwaka wa 1921 ubwo iri rushanwa ryaberaga mu mujyi wa Atlantic .

Izi mpinduza zikaba zigomba gutangirana no gutora Miss Amerika 2019, aho abazaba bahagarariya Intara 50 zigize USA na District ya Colombia bazahatana hibandwa cyane ku rwego rwabo rw’imitekerereze, akazi ka miss America,…

Abakobwa bahagarariye Intara zigize USA batambukaga imbere y’imbaga bambaye imyenda yo kogana ‘bikin’

Iyi myambarire yakuwe mu mabwiriza y’irushanwa

Ibwiriza ryo kwambara bikini ryatangiye kubahirizwa kuva mu 1921

Gretchen Elizabeth Carlson wabaye Miss Amerika mu ba mbere batangaje iby’izi mpinduka

 

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *