Kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bikwiye kuba inshingano ya buri munyarwanda wese

Isi dutuye  igizwe n’urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye byose bifite aho bihurira n’imibereho ya buri munsi y’ikiremwamuntu ,abahanga bemeza ko ikiremwamuntu kigiye  kita kukurengera no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima byaba amahirwe yo guhindura isi nziza .

 Umuyobozi w’umuryango ubungabunga ndetse no ukanavugira urusobe rw’ibinyabuzima  BIOCOOR Rwanda ,Ange Imanishimwe  avuga ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira urusobe rw’ibinyabuzima ,aho usanga bishimisha ababireba ndetse bikaba binafite akamaro gakomeye ku bukungu bw’igihugu .

Umuyobozi wa BIOCOOR Rwanda kandi  avuga ko mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima abantu bagomba kumenya ko uko babirinda bituma hari inyamaswa zikomeza kororoka bityo ntizicike ku isi .

Umuyobozi wa BIOCOOR  Rwanda ,Ange Imanishimwe .

U Rwanda rwashyizeho politiki n’ingamba zigamije kubungabunga no kurwanya igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima. Mu ntego z’icyerekezo2050 ,biteganijwe ko u Rwanda ruzaba ruri mu  bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi ryihanganira  imihindagurikire y’ibihe .

 

Aline Nyampinga




One thought on “Kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bikwiye kuba inshingano ya buri munyarwanda wese

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *