Kumara amezi 9 utwite no kwita ku mugabo,bimwe mu bituma umuhanzikazi asa n’usezera umuziki-Liza Kamikazi

Uko iminsi yicuma niko abakunzi b’umuziki mu Rwanda babazwa no gucika intege bamwe mu bahanzikazi nyarwanda nyuma yo gushyingirwa. Umuhanzikazi Liza Kamikazi avuga ko biterwa n’igihe cy’ameze 9 umuntu amara atwite hagakubitira ho n’inshingano z’urugo bigaca intege.

Image result for Liza KamikaziUmuhanzikazi Liza Kamikazi yagarutse ku mpamvu zituma hari abahanzikazi nyuma yo gushaka bahita basezerera muzika

Liza Kamikazi yamenyekanye mu muziki nyarwanda aranabikundirwa gusa uko imyaka yagiye yicuma yaje gucika intege asa n’usezerera muzika bucece 2018 agaruka aririmba indirimbo zihimbaza Imana. Mu kiganiro n’itangazamakuru  Liza Kamikazi yahishuye impamvu ikura benshi mu rujijo.

Ati”Ntibiba byoroshye ..,umuntu kumara amezi 9 utwite ukagaruka, usanga waribagiranye hakiyongeraho inshingano z’urugo kwita ku mugabo n’abana,.. urumva ntibiba byoroshye.”

Image result for Liza KamikaziNyuma yo gushyingirwa

Liza we yemeza ko afite umugabo umukunda umwemerera gukora umuziki gusa ngo we yanga gusiga abana. Ashimangira ko ari zo mbogamizi zituma benshi mu bahanzikazi bari bakunzwe nyuma yo gushaka basa nk’abasezeye umwuga abandi burundu.

Image result for Liza Kamikazi

Uretse Liza hari benshi mu bahanzikazi bakunzwe barimo Miss Jojo,Miss Shanel, Butera Knowles,Ciney n’abandi bubatse izina  nyuma yo gushyingirwa ubu batakigaragara nk’uko byahoze.

Iki kibazo ni rusange ku isi kuko n’umunyamideli Kim Kardashian wo muri Amerika yishyura  abatwita abamubyarira kugira ngo bidahagarika umwuga we. Ibi mu Rwanda bisa nk’ibihabanye n’umuco dore ko n’abenshi mu bagabo  nyuma yo gushyingirwa batifuza ko abo bashakanye bakomeza kugaragara mu bikorwa bibamenyekanisha banga ko babatwara no gutinya gufatanya inshingano z’urugo.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *