Kuki kwerekana musumbazose bihabwa insobanuro mbi ?

Ni ikintu abantu benshi bamenyereye , ko iyo umuntu yerekanye urutoki rurerure aba atukanye, cyangwa se umuntu yaba atishimye akaruzamura ariko kandi , abantu benshi babibona uko cyangwa babyisizemo uko batazi imvano.  Celebzmagazine yabateguriye iyi nkuru kugira ngo ibafashe gusobanukirwa.

Kuzamura urutoki rurerure ni kimwe mu bimenyesto byakoreshejwe kuva kera kuko hashize imyaka isaga 2500 , bikoreshejwe kuko mu mwaka wa 423 mbere ya Yezu umwanditsi witwa Aristophanes yanditse kuri iki kimenyetso mu gitabo yise the Clouds.

Kuva kera kandi kuzamura urutoki byari bifite ubusobanuro bugayitse kuko n’ubundi urutoki rwa musumbazose ruba rwazamuwe n’izindi 2 zirukikije biba bisobanura ibitsina by’umugabo.

Umuhanga mu mteka no mu mibereho y’abantu Desmond Morris  yatangarije BBC ati: “ Musumbazose izamuye n’intoki 2 ziyikikije ziba zihinnye zivuga ibitsina by’umugabo . Iyo ubikoze rero ni ikimenyeso cy’uko uba usuzuguye abo ubyeretse , ni nko kubabwira ko nta kindi bakwiye uretse umwanda”

Kuzamura urutoki rurerure bishobora kugira ubusobanuro bukakaye cyangwa bworoheje bitewe n’umuco w’igihugu ariko igihurizwaho ni uko bwose boba buganisha ku kutishima  hari aho bivuga:  gusambana, kwigaragambya, kugaya, …bikaba byaramamaye mu mico hafi ya yose , kubera gukunda gukoreshwa n’abakinnyi b’umupira  n’abasinema.

Kuzamura musumbazose rero bifite isura insobanuro mbi mu micyo inyuranye bityo umuntu akaba agirwa inama yo kutabikora mu gihe abishaka cyangwa atabishaka kuko uwabibona wese  abifata ukundi .

 

Si abantu gusa kuko n’imbwa zo mu bihugu byateye imbere nazo zanga urunuka gutungw urutoki rurerure

BIKORIMANA Alphonse

BBC MAGAZINE

BANA NATWE UMENYE USUSURUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *