Kuki Iran yanze gutanga agasanduku k’umukara k’indege ya Ukraine yaguyemo abagera ku 176

Mu gitondo cyo kuwa kabiri taliki 8 Mutarama 2019  nibwo indege ya Ukrain International Airlines yashwanyutse imaze iminota ibiri gusa ihagurutse ihitana abari bayirimo bose bagera ku 176.

Image result for ukraine international airlines

Kuva iyi ndege yo mubwoko bwa Boeing 737 yahanuka hakomeje gutangazwa ko ari ikibazo cya moteri ariko hakaba n’ibihuha bivugwa ko yaba yahanuwe n’igisasu cyarashwe na Iran, yaba ariyo mpamvu Iran idashaka gutanga agasanduku gafata amajwi n’amakuru y’urugendo rw’indege?

Iyi ndege yakozwe mu mwaka wa 2016 ikaba yaraguzwe ikuwe kuri Boeing ari nshyashya,yaherukaga gusuzumwa ubuziranenge ku itari 6/01/2020,yahagurtse saa 6h10 nyuma yiminota mike bayibura kubyuma bigenzura indege(Radar)ishwanyukira mu ntara ya Tehran.

Image result for ukraine international airlines

Ubusanzwe mumpanuka zindege zose aka gasanduku gahabwa itsinda ry’iperereza kakajyanwa mugihugu iyo ndege yakorewemo kugirango Kompanyi yayikoze yumve amajwi yafashwe y’ibiganiro by’aba pilote n’icyabaye mbere y’uko indege igwa.

Iran ntishaka guha aka gasanduku leta zunze ubumwe za Amerika(Aho indege yakorewe)n’uruganda Boeing iritwaza umwuka mubi cyane uri hagati y’ibi bihugu bidatinya no Kurasanaho ariko barirengagiza(Iran) ko muri iyi ndege harimo abanya Canada 63.Abahanga muby’indege Todd Curitis yatangarije ikinyamakuru BBC ko uburyo iyo ndege yashwanyaguritse cyane bigaragara ko hari icyayibayeho mukirere.

Udusanduku tw’umukra (Black boxes) dukora dute?

Hari agasanduku gashinzwe gufata amajwi y’ibivugirwa mu kizuru cy’indege (Cockpit)akenshi aba ari amajwi y’abapilote n’abari kubayobora ,kaba gafite ubushobozi bwo gufata amajwi igihe kingana n’amasaha 2,kaba gafite ikoranabuhanga rituma aho kaba kari hose munsi yamazi kagaragara aka kitwa CVR (Cockpit Voice Recorder)

Hari Akandi gasanduku gashinzwe  gufata amakuru yose y’urugendo rw’indege,aka gafata amakuru tekinikiarebana nurugendo(technical Flight Data)aha haba harimo ubushyuhe ,ubutumburuke,umuvuduko n’inzira indege irimo kunyuramo.aka kitwa FDR(Flight Data Recorder)

Aka gasanduku gashobora guhangana n’ubushyuhe bugeze kuri degre celecius 1100,iki gipimo cy’ubushyuhe n’umuriro ubwawo ntukigezaho,gafite ububasha bwo gufata ya makuru twababwiye igihe cy’amasaha 25 yose kandi nako aho kaba kari hose munsi y’amazi gafite ikoranabuhanga rituma kigaragaza(Underwater Locator Beacon)

Ese Iran izemera gutanga amakuru ari muri utu dusanduku cyangwa izicecekera,tubibutse ko iyi ndege yari irimo kandi abanya Iran 83Image result for ukraine international airlines

Bana natwe tugususurutse umenye

Eugene




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *