Kuki Diamond yibanda mu gukorana n’ abahanzi b’ abanyekongo ?

Mu gihe twibaza iki kibazo , umuhanzi ukunzwe cyane mu Karere ndetse no mu gihugu cye Tanzania , Diamond Platinumz amaze gukorana indirimbo n’ abahanzi bagera kuri 4 bo muri Congo. Kinshasa.

Impamvu uyu muhanzi ahitamo gukorana n’ abagenzi be bo muri Congo-Kinshasa ni uko asanga bafite icyo bamwungura mu rugendo rwe rwa muzika kuko ntabwo ari buri wese ashobora kwemerera ko bafatanya gukorana indirimbo icyo bakunze kwita colabo cyangwa nse featuring.

Uyu Diamon wakomeje kugaragaza ubuhanga mu njyana nka Bongo-Flavor, Hip-Hop ndetse na Taarbu yaje kuvumbura ko mu gihugu cy’ igituranyi cya Congo-Kinshasa hari abahanzi bafite inganzo ikomeye kandi ishobora kumwunganira bityo akarushaho kwamamara mu rwego mpuzamahanga.

Ku ikubitiro, Diamond yakoranye indirimbo yiswe “ Chacun pour soi” iri mu njyana ya RUMBA n’ umusaza nyakwigendera Papa Wemba iyo ndirimbo yarakunzwe bikomeye kugrza ubu mu ndirimbo irebwa ndetse ikumvwa na benshi byaba ku ma radio, televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwa kabiri ,Diamon yahise yiyambaza umuhanzi w’ umunyekongo ukunzwe cyane mu rwego mpuzamahanga uwo ni Fally Ipupa bakorana indirimbo yiswe” Inama” dugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga KUNAMA.

Ubwa gatatu , Diamond yakoranye na INNOS B umuhanzi watangiye umwuga akiri muto kugeza magingo aya bamugereranya na Michael Jackson bitewe n’ uburyo abyina umuziki.

Abo bombi bakoranye indirimbo bayita “YOPE” nayo yakomeje gukundwa bitewe ni ukuntu ibyinitse.

Ni gake umuhanzi Diamond Platinumz yemera gukorana indirimbo n’ abahanzi bose babonetse bitewe n’ urwego ariho, ariko na none bitewe n’ istinda rye ry’ ubujyanama rigamije kumucuruza naryo rifite byinshi rikurikiza mu guhitamo umuhanzi bakorana.

 

 

Uyu Diamond ni umuhanzi wubashwe muri Tanzania ndetse no mu mahanga kuko yagiye akorana n’ abahanzi bakomeye muri Nigeria, USA, …

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *