Kuki abahanzi nyarwanda batigaragaza muri politike?

Mu gihe mu bihugu by’ abaturanyi bamwe mu bahanzi b’ibyamamare bagaragaza amarangamutima yabo mu byerekeye politike ndetse bakanagira uruhare rukomeye muri politiki y’ ibihugu byabo, mu Rwanda ho si uko bihagaze.

Mu Rwanda duheruka kubona uruhare rw’ abahanzi muri politiki mu myaka ya za 1990 kugeza muri 1994, ubwo abahanzi nka Simon Bikindi yabaye igikoresho Leta ya Perezida Juvenal yakoreshaga mu gusakaza ibitekerezo byayo muri rubanda ndetse byanagize iherezo ribi dore ko yahamwe n’ibyaha byo gushishikariza abaturage  Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ese aya mateka agaragaza uburyo uwo muhanzi twavuze hejuru niyo yaba yarateye icyoba abahanzi nyarwanda b’ubu bikababuza kwigaragaza muri politike ?

Nubwo bimeze bityo, nta wakwirengagiza yuko ku ngoma ya Perezida Habyarimana hari bamwe mu bahanzi batari bashyigikiye intwaro ye gusa babigaragazaga mu bihangano byabo buhanga buhanitse bwiganjemo no kuzimiza usibye ko nabo babizize cyane cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tutibanze mu bihugu biteye imbere, Uganda, Congo-Kinshasa, Tanzania ndetse na Kenya bifite umubare w’ abahanzi bagenda bagaragara mu nzego nkuru za Leta ahanini mu Nteko Nshingamategeko.

Usibye ko  ibihangano by’ abahanzi biba bigamije gususurutsa no gushimisha imbaga y’ abantu ku rundi ruhande aba bahanga bahorana intego nyamukuru yo kwigisha, kuvuganira no kurwanya ibitagenda muri sosiyete ariko kandi bakanahangana na za Leta zibangamira inyunga zabo zari zikwiriye kurengera.

Alpha Blondy

Uko guharanira izi ntego nyamukuru z’abahanzi b’ abanyamwuga(les artistes engages) nizo zabaye intandaro yo guhunga, gufungwa ndetse no kwicwa ku bahanzi bamwe na bamwe nka Alpha Blondy, Luke Dube, Tupac Shakuru, DMX, Bob Marley n’ abandi tutarondoye.

Image result for Robert Cyagulanyi Bobi Wine

Kugeza magingo aya, Robert Cyagulanyi Bobi Wine yarenze kuba umuhanzi ahubwo ni umunyapolitiki wabigize umwuga kuko usibye kuba umudepite ari muri bamwe baharanira gukora impinduramatwara ndetse akanaba Perezida wa Uganda.

Image result for Professor Jay

Umutanzaniya Joseph Haule uzwi nka Prof. Jay uzwi mu ndirimbo zinyuranye  ubu ni umudepite uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi.

Image result for Charles Njagua KanyiCharles Njagua Kanyi uzwi nka Jaguar

Umunyakenya Charles Njagua Kanyi uzwi nka Jaguar mu ndirimbo « Kigeugeu »ubu ni umunyapolitike wemewe mu gihugu cye.

Ubushakashatsi bwihariye bwakozwe na  Celebzmagazine.com bugaragaza ko kuba abahanzi bavuzwe hejuru muri iyi nkuru barigaragaje muri politi z’ ibihugu byabo bidafitanye isano n’mashuri bize ahubwo ari igikundiro n’ icyizere bagirirwa.

Muri rusange urwo rukundo , gushyigikirwa no kugirirwa icyizere kw’abahanzi babihurizaho ku Isi yose, mu Rwanda harabura iki kugira ngo abahanzi batere iyi ntambwe ?

Uretse ko mu myaka ibiri itambutse , usibye Niyibikora Safi wahoze aririmba mu itsinda rya Urban Boyz yigeze gutangaza  ko agomba kuziyamamaza mu bakandida bazahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Isesengura kandi ryakozwe na  Celebzmagazine.com rigaragaza ko abahanzi b’ abanyarwanda bakiri hasi mu rwego rw’ amafaranga tugereranyije ibihugu by’ ibituranyi, ibyo nabyo bigatuma abahanzi bitinya bityo ntibabe bagaragaza ibyifuzo byo kwinjira mu buyobozi n’ibitekerezo byabo  biharanira impinduka nziza ahubwo baharanira indamu.

Ibi kandi byiyongeraho ubumenyi buke dore ko hari n’abinjiye muri uyu mwuga batarageze mu ishuri hiyongeraho kwigana abandi,mu Rwanda hari abahanzi bayoboka umwuga   nta ntego bafite gusa bifuza gukundwa.

Niba koko abahanzi bari bakwiriye gufatwa nk’ urumuri  n’indorerwamo bya sosiyete ndetse nk’abantu bagomba kuzana impinduka nyayo, mu gihe batubahirije no kuzuza inshingano zabo, ejo heza hazava he? Abahanzi bagiye bagira uruhare rukomye cyane mu mpinduka z’ iterambere ku isi yose.

Urugero rufatika rw’ abahanzi rwagiye rugaragara mu kurwanya ubucakara, ubukoroni, ibyorezo n’ izindi nzitizi zitandukanye ariko byose biciye mu mbaraga zabo , ubwenge ndetse n’ ubwitange.

Image result for Luke DubeLuke Dube

Image result for Tupac ShakurTupac Shakuru

DMXImage result for Bob MarleyBob Marley

Gaston Rwaka & Bronze




One thought on “Kuki abahanzi nyarwanda batigaragaza muri politike?

  1. Karimunda Jean Claude

    Igitekerezo cy’inkuru ni cyiza ariko ku mpamvu watanze ebyiri zitera abahanzi nyarwanda bativanga cg se kujya muri Politique nawe ubwawe urakizi ahubwo impamvu yatumye uyikwepa ni iyo abahanzi ituma batajya muri politique.. Kuba Umuhanzi ushaka kuririmba politique mu Rwanda ikiguzi ni ubuzima, ugize amahirwe cyane ni ukujya muri prison n’aho kandi cyeretse bagufunze nta mashuka baguhaye.. I think I have tried to be as clear as I could..

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *