Kugabana amafaranga ya CAF byateje impaka muri Rayon Sports binayitesha umusaruro

Umwuka ntabwo ari mwiza mu ikipe ya Rayon Sports kubera ikibazo cy’amafaranga yavuye muri CAF bahawe ngo bagabane, uburyo byakozwemo bukaba bwateje ikibazo gikomeye mu ikipe nyirizina bikaba birigutuma n’umusaruro uba muke muri iyi kipe.

Rayon Sports ijya mu mikino y’amatsinda y’igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo yatsindiye $ 275 000 aho abakinnyi bari basabye ubuyobozi ko bwabaha agahimbazamusyi kagaragara bitewe n’ibyo bari babashije kugeraho.

Amakuru dukesha RuhagoYacu avuga ko abayobozi ba Rayon Sports babwiye abakinnyi ko $120 000 basabye ngo bayagabane ari menshi batayabaha yose, babagenera 30% by’aya madorali, aho bagombaga guhabwa $68 000 bakayagabana.

Umwuka ntabwo ari mwiza kuko urumva twese ntabwo twahawe amafaranga angana, ntabwo rero abakinnyi bishimye, ariko byanaterwa n’uko twumvise ko umutoza bamuhaye menshi cyane, byatubabaje cyane. Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports waganiriye na RuhagoYacu.

Uyu mukinnyi utifuje ko izina rye rigaragara muri iyi nkuru yavuze ko buretse kuba amafaranga batayabagabanyije ku buryo bungana, banababajwe no kubona bamwe mu bakinnyi batagize amahirwe yo gukina umukino n’umwe kugeza kuri ubu muri iyi mikino nyafurika nta kintu bigeze bagenerwa nyamara nabo ari bamwe mu bagize ikipe.

” Urebye hari bagenzi bacu dukinana yego batajya kuri lisite ariko ni abakinnyi bacu harimo n’abakoze cyane tubona igikombe cya shampiyona umwaka ushize, kuba rero nta n’urupfumuye bahawe, nabyo urabona batabireba neza.”

RuhagoYacu ikaba yamenye ko abakinnyi 14 bagenewe $1500, aba akaba ari bo bakinnye imikino myinshi, abakinnyi 6 bahabwa $1000, mu gihe Irambona Eric we atagize amafaranga na macye abona bamushinja ko yatorotse umwiherero nk’uko aya makuru yakomeje abivuga.

JPEG - 297.3 kb
Umuyobozi wa Rayon Sports avuga ko ubusumbane bwagombaga kubaho kuko batakoze bingana

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert ngo yahawe $8000 naho abatoza bungirije bahabwa $200 kuri buri muntu.

Abatoza bungirije mu ikipe ya Rayon Sports kimwe n’abaganga babaye cyane bavuga ko ari agasuzuguro kuko batumva uko bahabwa amadorali 200 yonyine, bakavuga ko ari ukubasuzugura, kuko babona ntacyo bakoze muri uru rugendo.

Aba batoza ngo bari babanje kumvikana ko aya mafaranga bataraza kuyafata, ariko bavuga ko byaba ari ugusuzugura, bemera kuyafata bayatamo amarira.

Aganira na RuhagoYacu, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Muvunyi Paul yavuze ko amafaranga yagabanyijwe mu buryo bukwiriye, kandi ko byaganiriweho n’abahagarariye abakinnyi n’abatoza, bakemeza ko bigenda uko byakozwe.

” Uburyo amafaranga yatanzwe ntabwo nabishyira mu bitangazamakuru, gusa ubusumbane bwo burimo ntabwo abantu bose bakoze kimwe ni yo mpamvu n’umusaruro batawugabanye bingana, kandi abakinnyi n’abatoza byakozwe bafite ababahagarariye, ndumva ari ibyo nababwira.” Paul Muvunyi, umuyobozi wa Rayon Sports FC.

Rayon Sports yahawe igice kibanza cy’aya madorali $275 000, andi asigaye akaba azaza mu mpera z’ukwezi kwa 11.

Uko abakinnyi bahawe agahimbazamusyi:

Igice cy’abakinnyi bahawe amadorali 1500 y’amanyamerika:

  • Ndayishimiye Eric Bakame
  • Gabriel Mugabo
  • Saddam Nyandwi
  • Pierrot Kwizera
  • Thierry Manzi
  • Yannick Mukunzi
  • Rutanga Eric
  • Faustin Usengimana
  • Diarra Ismaila
  • Hussein Shaban
  • Chris (Mbondi (Bamukata amadorali 250 kubera imyitwarire mibi)
  • Ange Mutsinzi
  • Muhire Kevin
  • Djabel Manishimwe

Abagenewe amadorali 1000

  • Shassir Nahimana
  • Caleb Bimenyimana
  • Mugisha Francois
  • Kassim Ndayisenga
  • Seif Niyonzima
  • Mugume Yassim
  • Eric Irambona (Yakaswe amadorali 1000 kuko yatorotse umwiherero nta ruhushya)

Abakinnyi batagize icyo bagenerwa:

JPEG - 491.7 kb
Mayor ari mu bakinnyi batazahabwa n’urupfumuye
  • Rwatubyaye Abdul
  • Nova Bayama
  • Ndacyayisenga Jean d’Amour (Bita Mayor)
  • Djamal Mwiseneza
  • Innocent Twagirayezu
  • Youssuf Habimana
  • Gerald Bikorimana

Abatoza:

JPEG - 961.3 kb
Umutoza Minnaert wari wambaye urukweto rwiza ku mukino wa Etincelles ngo yahawe $8000
JPEG - 1.5 Mb
Abatoza bamwungirije bahabwa amadorali 200 gusa

Ivan Minnaert (Bivugwa ko yahawe amadorali 8000, ariko umuyobozi wa Rayon Sports yanze kubyemeza cyangwa ngo abahakanire RuhagoYacu.)

Abandi batoza: Bahawe amadorali 200

  • Witakenge Jeannot (1 st Ass Coach)
  • Nkunzingoma Ramadhan (Goalkeeper Coach)
  • Lomami Marcel (Ass Coach
  • Corneille Hategekimana (Ass Coach/ Physical)
  • Mugemana Charles (Team Physio)
  • Umuganga wungirije Eulade (Physio)
  • Ntwari Ibrahim Djemba (Kit Manager
  • Claude (Ass Kit Manager)
  • Adrien Nkubana (Team Manager)
JPEG - 598.2 kb
Rayon Sports imaze imikino 8 nta ntsinzi mu marushanwa yose,abafana bari bumiwe ku mukino wa Etincelles kuko ntibabonaga aho igitego kiza kuva.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *