Kudacika intege bimwe mu bigejeje Bruce Melody ku ntsinzi

Bruce Melody ubusanzwe witwa Itahiwacu Bruce, ni umuririmbyi w’umunyempano, afite ubuhanga bwihariye mu guhanga no kwerekana ko ibyo akora biri mu maraso. Muri iyi minsi ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo mu Rwanda.

Bruce Melodie on his experience at the Coke Studio Africa 2017 ...Yakuze aririmba mu rusengero rwa Kanombe (rw’abarokore), yabahimbiraga indirimbo ariko bakaziha abandi bakaba ari bo bazitera. Ntabwo bamuhaga umwanya wo kwigaragaza.Ibyo byaramubabaje bituma abivamo.

Nyuma aza kujya muri studio mu 2006, kuri Producer Jackson Daddoey ariko iyo ndirimbo ntabwo yigeze irangira. Uwo muproducer ntabwo yamurangirije indirimbo ndetse na murumuna we, Naason, yaje kumuha nawe iyo ndirimbo yaramunaniye. Ibyo byatumye acika intege asa nk’uretse umuziki.

Related image

Yaje gusubira muri studio mu 2010, akora indirimbo yitwa “Inkovu” ariko kubera amasomo ntabwo yabonye umwanya wo kuyamamaza cyane ngo imenyekane. Yaje gusubira muri studio mu 2011, akora indirimbo yitwa “Ngiye Kubivuga”, nyuma aza gukora “Tubivemo” ayikorewe na Producer Fazzo. Izo nizo ndirimbo yakwita indirimbo ze za mbere.

Bruce Melody yanabanje  kuba Producer(utunganya indirimbo) igihe kinini, yabyigiye muri studio ya Ama G yitwaga Black Gang Studio. Icyo gihe yari ikuriwe na Producer Piano kenshi bakamusohora banga ko yiga.

Aganira na Celebzmagazine.com yashimangiye ko yigeze gucika intege bikomeye. Ati”Ku itariki ya 4 Nzeri 2012 twarimo dukora amashusho ya ‘Uzandabure’ barampamagara ndataha, ngeze mu rugo mama nsanga ararembye mujyana kwa muganga agezeyo aba arapfuye. Ibintu byahise bitangira kuzamba, byaragoranye cyane, nacitse intege ku buryo bukomeye ibintu birazamba.

Bruce Melody ahuza inshingano z’urugo no kwita ku muziki.Ati”Ntabwo ari ibintu byoroshye kuvanga umuryango n’ubuhanzi twari dufite ubukwe mu rugo, nari muri service ariko nagera ku muntu ati ‘reka mfate selfie’ kandi hirya hari abantu bakeneye fanta, biba bigoye. Ikindi ni uko hari abantu bantumira mu miryango bisanzwe bafite nk’ibirori, ubwo nagiyeyo nk’abandi banyamuryango, ariko ukumva barampamagaye ngo Bruce tunyurizeho akaririmbo kamwe.”

Melody yinjiye  muzika mu mwaka wa 2012. Muri 2017 yazamutse indi ngazi imuganisha ku ntsinzi mu buhanzi bwe. Yabanje gutumirwa nk’umuhanzi uhagarariye u Rwanda muri Coke Studio Africa,Yegukanye irushanwa rya PGGSS,ubu arakorana n’ibigo binyuranye bikomeye mu kwamamaza ndetse hari n’amakuru avuga ko yatangije ikinyamakuru Isibo TV. Ibi byose kubigeraho yabitewe no kwihangana,kugira intego n’ibindi bisaba kwihangana byo benshi bakwiye gufatiraho urugero.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *