Kuba umuhanzikazi mu Rwanda biraryoshye ntibikigoranye -Queen Cha

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Queen Cha ufashwa na The Mane mu bya muzika, atangaza ko imbogamizi ku bahanzikazi muri uwo mwuga zavuyeho byahindutse uburyohe gusa.

 

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ishusho y’urukundo , Icyaha Ndacyemeye , Alone ,Umwe rukumbi ndetse n’ izindi ,yafashijwe n’ inzu y’ Ibisumizi mu mwaka w’ 2014 bamwe bemeza ko ari yo yazamuye impano ye yo kuririmba ikamenyekana mu Rwanda .

Yabajijwe byinshi na R TV. Kuba umuhanzikazi mu Rwanda bihagaze bite?Ati”Ubu ntibikiri nka mbere ubona ko bigenda byoroha kuko kera uwatangiraga kuririmba bamufataga nk’ikirara ababyeyi bati mufatire hafi kandi ndizera ko mu myaka izaza bazabyumva kurushaho.”

Ibi byahagurukije amarangamutima y’umuhanzikazi Queen Cha aherako yiyibutsa uko yinjiye mu muziki ashimira umuraperi Riderman na Safi babigizemo uruhare.Ati”Mbooo,umuziki byahereye kumuvandimwe mfite wari usanzwe uwukora noneho rimwe mperekeje umuntu nzakuririmba mo agace gato,abari bateraniye aho bumbise ijwi ryanjye  bansaba ko nazakora indirimbo yanjye nyuma rero Riderman yari mu mushinga wo gutangiza inzu ikora muzika Ibisumizi ndamwemerera dutangirana gutyo.”

Yemeza ko aho ageze mu by’umuziki  urugendo rutari rworoshye. Yavuze ko yatangiye benshi batabishaka ariko we yiyumvisha ko nta kibazo.Mu byamugoye cyane ni uko  yigaga  i Butare, muzika akayikorera i Kigali ngo  ibi byose ntibyamworoheye ariko yashyizemo imbaraga zose yirinda ibyamuca intege.

Queen cha yemeza ko muzika itunga umuntu nk’indi mirimo yose, gusa bisaba kwitwararika,kwigoma no kubikunda. Queen cha azwiho kuririmba indirimbo z’urukundo ngo ibyo abona byose biba bikubiyemo ubutumwa.

Yasoje asaba abahanzikazi bashya bifuza kuyoboka umwuga kugira umwihariko no kudacika intege kandi bakagira intumbero.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *