Ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda  ikipe y’igihugu (Amavubi) itsinze ibitego byinshi 

Mu mukino benshi bise ubusabane bwa ruhago, Amavubi yatsinze ikipe y’igihugu ya Seychelles 7-0 mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike y’igikombe cy’isi wabereye kuri stade ya Kigali, umukino wahesheje u Rwanda umwanya mu ijonjora rya kabiri ku giteranyo cy’ibitego 10 mu mikino yombi.

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikipe y’igihugu yarwo ni inshuro ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino umwe w’irushanwa rya FIFA cyangwa CAF kuko amateka Amavubi yari asanganywe yari ibitego 9–0 yatsinze ikipe y’igihugu ya Djibouti muri CECAFA 2007.

Ku munsi w’ejo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanyagiye Seychelles ibitego 7-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ni mu gihe umukino ubanza u Rwanda rwari rwatsinze ibitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade Regional, Minisitiri Nyirasafari yafashe umwanya muto aganiriza abakinnyi b’ikipe y’igihugu mu kibuga, mu ijambo rito, yabashimiye uko bitwaye ndetse abasezeranya kuzababa hafi.

Yagize ati“Mwakoze ndabashimira, mukomereze aho, mukomeze mutsinde muheshe igihugu cyacu ishema, nta kindi nababwira atari ukubashimira ariko ntimwirare mutegure n’indi mikino iri mbere, mu izina rya guverinoma, mu izina ryabo duhagarariye turishimye mukomereze aho dukomeze tuzamure ibendera ryacu, nka minisiteri tuzagumya tubabe hafi, ntakindi nababwira atari ukubashimira mwakoze cyane turanezerewe.”

Gusezerera Seychelles Amavubi akaba yahise abona itike yo kujya mu matsinda y’amakipe azahatanira itike y’igokombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *