Ku nshuro ya kabiri Tour du Rwanda itashye muri Eritrea-Ibyifuzo by’abafana b’i Kigali

Tesfatsion w’imyaka 20 wegukanye Tour du Rwanda 2020, yabonye izuba ku wa 23 Gicurasi 1999. Uyu musore akinira NTT Continental Cycling Team.

Mu mwaka wa 2018 yakinaga mu ikipe y’abatarabigize umwuga ya EriTel, ayivamo ajya muri Dimension Data for Qhubeka mu 2019.

Umwaka wa 2020 yawutangiye neza kuko yabaye uwa kabiri muri La Tropicale Amissa Bongo, isiganwa ry’amagare ribera muri Gabon, yasoje irushanwa ariwe mukinnyi mwiza mu bakiri bato ndetse yanegukanye agace karyo ka kabiri.

Umunya-Colombia Restrepo Valencia asize yanditse amateka mashya muri Tour du Rwanda 2020

Kuva Tour du Rwanda yajya ku rwego rwa 2.1, imaze gukinwa inshuro ebyiri zose zikaba zaratashye mu gihugu cya Eritrea. Bwa mbere ikinwa kuri uru rwego hari mu 2019, yegukanwe na Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea na none ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka yegukanwe na Tesfazion Natnael ukomoka muri Eritrea.

Mugisha Moise yasoje ku mwanya wa kabiri agabanyije amasegonda yarushwaga,gusa byarangiye umunya-Eritrea Tesfazion Natnael yegukanye Tour du Rwanda 2020.Abaganiriye na Celebzmagazine.com bakurikiranye kuva iri rushanwa ryatangira bahurije ku kuba uyu mwaka Tour du Rwanda  yaritabiriwe n’ibihangange ariko bakemeza ko hari byinshi byo gukosorwa ku ikipe y’igihugu urugero  ni nk’amagare bifashisha atajyanye n’irushanwa.

Omari Kalinijabo yagize ati »Naho abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda barageragerageza kabisa nawe se batangira irushanwa bakoresha ubwoko bumwe bw’igare rikarinda rirangira mu gihe nka Abanya – Eritrea bitewe n’aho bageze yaba ahazamuka,ahamanuka no mu mabuye babaga bafite amagare yabugenewe. »

Umusaza  Roberto Gabrielle we yanenze imyitozo isanzwe ikorwa ngo itashoboza gutsinda.

Ati »Nsanzwe nkurikirana uyu mukino w’amagare abanya Eritrea bakora imyitozo myinshi ibafasha kwitegura amarushanwa.Urugero burira imisozi bakanagira ingendo ndende ariko abacu bakorera imyitozo kuri interineti gusa.Birababaje aho urugendo rwerekeza i Rusizi rwabagoye basanzwe batuye mu gihugu. »

Kalisa  Radjabu we anenga imibereho n’imishahara igenerwa aba bakinnyi ngo imbaraga batakaza ntizihwanye n’umushahara bahabwa.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *