Ku nshuro ya kabiri Kiliziya Gaturika  mu Rwanda ifashe umwanzuro uvuguruza gahunda za leta

Inama y’Abepisikopi Gaturika  kuri uyu wa gatatu, yasohoye itangazo ryamagana itegeko rishya ryo gukuramo inda riherutse kujya hanze, ndetse inasaba amavuriro yayo yose mu gihugu kutazakurikiza iri tegeko.

JPEG - 99.6 kb
Dr Gashumba asaba Kiliziya kugira uruhare rufatika mu kurwanya ihoterwa rikorerwa abana

Ingingo zombi mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda; iya 123 na 124 zivuga ko gukuramo inda cyangwa kuyikuriramo umuntu ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Gusa ku rundi ruhande, ingingo ya 125 yo ivuga ko nta gihano no gukurikiranwa mu mategeko bibaho, iyo gukuramo inda byabayeho kuko uwari wasamye iyo nda ari umwana. Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa se ubw’umwana nayo ni indi ngingo yiyongera ku zindi zemerwa n’iri tegeko.

Kiliziya yo ivuga ko gukoramo inda ari icyaha gikomeye imbere y’Imana kandi igiteye agahinda ari uko muganga ubundi wakabaye atanga ubuzima ariwe itegeko ryemerera gukora icyo gikorwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko iryo tegeko ryagiyeho kugira ngo hasigasirwe ubuzima.

Yagize ati “Nta gishya cyaje muri iri tegeko kuko impamvu zo gukuramo inda zari ziri mu mategeko yacu ntabwo zahindutse. Impamvu iri tegeko ryagiyeho, ni ugusigasira ubuzima bw’abanyarwanda, mu kurinda ubuzima bw’uwo mubyeyi wari ugiye guhitanwa n’iyo nda, cyangwa se wa mwana wasamye inda atarageza igihe.”

Itegeko rivuga ko ushaka gukurirwamo inda abisabira uburenganzira bigasuzumwa.

N’ubwo bimeze bityo ariko, Kiliziya yo isanga nta mpamvu akwiye guhabwa ububasha bwo kuvutsa ubuzima undi, yewe kugeza no ku rusoro rukiri mu nda.

Minisitiri Gashumba yavuze ko Kiliziya Gaturika ifite uburenganzira bwo kutemera iby’iryo tegeko, gusa ayisaba kurushaho kugaragaza uruhare rwayo mu gukumira ibituma abantu baterwa inda batifuza.

Ati “Abandi bafite uburenganzira bwo kutabyemera ariko abaturage bacu iyo tubigishije barumva. Ikindi abo bose bavuga ko batabyemera, bagaragaze uruhare mu kwirinda bya bibazo. Bagaragaze uruhare mu kwirinda amakimbirane atuma abana bafatwa ku ngufu n’ihohotera ryiyongera.”

Kugeza ubu Kiliziya Gaturika ifite ibigo nderabuzima n’ibitaro bisaga 118 mu gihugu hose.Si ubwa mbere ifata umwanzuro uvuguruza gahunda za leta, kuko mu 2016 yahagaritse mu mavuriro yayo yose serivisi zitari iza gakondo zikoreshwa mu kuboneza urubyaro.

 

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSRUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *