Ku myaka 18  yaje gushaka akazi i Kigali ahurira n’akaga muri Gare ya Nyabugogo 

Umukobwa  ufite imyaka 18 y’amavuko  ku nshuro yambere ageze i Kigali ,yaturutse mu  Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda  aje gushaka akazi i Kigali ahura n’umutekamutwe ntiyamusigira na tike ryo gutaha. 

Image result for akarere ka Ngororero

Uyu mukobwa uvuga ko ari ku nshuro ya mbere yari ageze i Kigali abisabwe na mugenzi we witwa Luise usanzwe akorera i Kigali wamwizezaga ko yamaze kumubonera akazi ko gukora mu rugo ndetse ko agomba no guhita atangira akihagera dore ko ngo n’uyu wamwizezaga ibitangaza yamubwiraga ko ariko kazi akora kandi ko bazajya bakora mu rugo rumwe.

Ibi ariko ngo siko byaje kugenda kuko ubwo bageraga muri Gare ya Nyabugogo baje kuburana ngo bagisohoka mu modoka uwo Luise yamubeshye ko ngo agiye gushyirisha amafaranga kuri simukadi (sim card) n’uko asaba Uwamahirwe kuguma kuri iyo modoka kugira ngo n’agaruka ahamusange dore ko na telephone bakoreshaga yari ayijyanye n’ibindi birimo igikapu cye  byose byaje kujyanwa na Louise wagiye umuti wa mperezayo  kandi uyu yasize nta hantu na hamwe yari afite ho kwerekera n’amafaranga y’urugendo yari yamaze kuyakoresha yose.

Uwamahirwe yabwiye celebzmagazine.com ko yavuye iwabo afite amafaranga 2500 gusa, yagize ati: “Nabwiwe na Louise ko ntagomba kwigora nshaka amafaranga menshi kuko 2500  gusa bizangezayo.Kubera uburyo nari mfite ifemba ryo kubona  ngeze i Kigali bandatiraga ntazi byanyibagije kujya ahari habitse irangamuntu n’ikarita y’ubwisungane mu kwivuza ngo mbitore nabyo mbyitwaze ndabyibagirwa .” Byaje kurangira bumwiriyeho atakambira umubyeyi umwe mu bacuriza hafi ya gale ngo amucumbikire aramwemerera ariko amubwira ko agomba kuzinduka agenda kuko ngo ari amakosa gucumbikira umuntu utazi kandi utanagira ikimuranga.

Bwakeye  yirukanwa ahitamo kujya gushaka uwamuha akazi, aho twaje kumusanga i Nyamirambo hafi ya stade ya Kigali ari mu maboko y’abashinzwe gucunga umutekano wa nijoro. Bamushyikirijwe n’abaturage bamubonye yabuze iyo yerekeza mu rukerera bakanga guterera iyo. Umwe muri bo yatangarije celebzmagazine.com ko umuturage ari igisho rya mugenzi we bityo batabona umunyarwanda mugenzi wabo ari mu kibazo nk’iki ngo habure uruhare rwabo, yakomeje agira ati: “Ibi bikwiye kubera isomo abantu bose bumva ko Kigali ari iyo kugereranywa n’icyaro kuko ushobora kuyibeshyaho ukayisanga uko utayitekerezaga haba mu mibereho y’abayituye cyangwa abandi bantu bayikoreramo.”

Yavuze ko kandi abantu bashuka abandi babaye benshi muri iki gihe aho ngo usanga umuntu asigaye yizeza undi ibitangaza agamije kumwambura utwe nk’uko byamugendekeye ,aba banyerondo batangarije celebzmagazine.com ko icyo bagiye gukora ari ugushyikiriza Uwamahirwe ubuyobozi bw’akagari hakarebwa uko yasubizwa iwabo kuko ngo ibi bitagenze bityo yahita afatwa nk’inzererezi akaba yajyanwa mu kigo ngororamuco.

Aramutse agezeyo nta kundi gutekereza inzira igana i Kigali kuko ngo yamaze kuyitegereza,ibi bimubayeho ari umwana w’imfubyi, utarigeze ishuri na rimwe, aho mu cyaro ubusanze ngo yaratunzwe no guhingira rubanda mu rwego rwo gushaka amaramuko.

VUNINGOMA David – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *