Ku myaka 15 yari afite Nikita Pearl wamamaye muri filime Queen of Katwe yapfuye

Ikinyamakuru gikomeye muri Uganda cyatangaje ko umukinnyi wamamaye akiri muto Nikita P. Waligwa, yitabye Imana azize indwara ya Kanseri yo mu bwonko.Nikita Pearl Waligwa, yamenyekanye muri filime Queen of Katwe, filimi yakinwemo n’icyamamare Lupita Nyo’ngo aho yakinaga ari mama wa Nikita. Iyi filime ubusanzwe yakinywe ijyendeye ku nkuru y’ukuri yabayeho. Iyi filime yakinwe mu 2016 ubwo Nikita yari afite imyaka 15, ikaba yari ishingiye ku nkuru y’ibyabaye ku mugandekazi Mutesi Phiona.

Muri Queen of Katwe, Nikita akina yitwa Grolia aho yari inshuti ikomeye ya Phiona. Phiona yakinaga yigisha Grolia(Nikita) umukino witwa Chess.

Mu 2016 ubwo filime Queen of Katwe yakinwaga, uwari uyoboye ibikorwa byo gukina filime Mira Nair, yatangaje ko ku bwonko bwa Nikita hariho ikibyimba. Muri uwo mwaka Nair yasabye abantu batandukanye kwitanga kugirango Nikita avurwe aho byasabaga kujya mu gihugu cy Ubuhinde bitewe n’uko nta bikoresho bihagije ibitaro byo muri Uganda byari bifite bwo kubaga ibibyimbo byo ku bwonko.

Nyuma yo kuvurwa, Nikita bivugwa ko ku bwonko bwe haje ikindi kibyimba akaba yamaze guhitanwa na cyo ku myaka 15 gusa. Muri 2016 akina muri Queen of Katwe yari afite imyaka 9 y’amavuko.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *