Ku munsi w’isabukuru Patoranking yatunguwe na mugenzi we Burna Boy wamuhaye akayabo ka mafranga

Umuhanzi Patrick Nnaemeka Okorie wakunzwe cyane nka Patoranking wo mu gihugu cya Nigeria. Ku cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021 nibwo yizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 30; Burna Boy amutunguza igikapu cy’amafaranga.

Patoranking uzwiho ubuhanga mu kwandika no kuririmba mu njyana ya Reggae yavutse kw’itariki 31 Gicurasi 1990 mu gace ka Ijegun-Egba muri Leta ya Ebonyi avuka mu muryango w’abana batatu .

Ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko mu mpera z’icyumweru gishize muri tumwe mu tubyiniro dukomeye mu mujyi wa Lagos yatunguwe no kubona inshuti ye ya bugufi akaba n’umuhanzi mugenzi we Burna Boy amuha impano y’igikapu kirimo miliyoni 1 y’ama Naira, amafaranga akoreshwa muri Nigeria ugereranyije ni nka miliyoni 2.5 y’amanyarwanda. Ibyo Burna Boy yabikoze mu rwego rwo gukomeza kwishimana n’inshuti ye mu bihe yizihiza isabukuru ye .

Nyuma yo guhabwa iyo mpano Patoranking yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Twitter basaga Miliyoni 7.4 amashusho ari gushimira mugenzi kubw’i mpano y’akataraboneka amuhaye .

Yongeye gushyiraho ifoto ye yambaye ingofero nziza y’umukara n’umutuku n’ishati y’umweru mu nseko y’ibyishimo ashimira abantu bose bamwifurije isabukuru nziza yagize ati “ nshuti zanjye mwankoreye umwaka , mwakoze kunyifuriza isabukuru nziza , nishimiye urukundo n’amasengesho byanyu kuri njye.

https://www.instagram.com/p/CPiJUT3nE2T/

Patoranking yakunzwe mu ndirimbo nka Daniella Whine, G.O.E. Mon Bébe, No Kissing Baby ,Girlie O n’izindi nyinshi , ikindi nuko uyu muhanzi amaze gukorera ibitaramo bigera kuri bitatu mu Rwanda aho yitabiriye Kigali Up Festival muri 2017, Mu mpera za 2018 nabwo yitabiriye igitaramo cya New Year Count Down cyabereye muri Kigali Convention Center, 2019 nabwo yitabiriye igitaramo cya Youth Conneckt cyabereye muri Kigali Arena aho yafatanyije n’umuhanzi w’Umunyarwanda Meddy baca amarenga ko banakoranye indirimbo.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *