Ku munsi wa mbere Masudi Djuma  atoza Simba SC  yahise yegukana intsinzi

Ni ku gicamunsi cyo kuwa 21 Ukwakira 2017 ,Umutoza wungirije wa Simba Masudi Djuma yerekanye ko ashoboye yihererana ikipe ya Njombe Mji FC ayinyagira ibitego bigera kuri 4-0 umukino waberaga kuri sitade ya Uhuru.

Msudi Djuma yishimana n’abakinnyi be

Nyuma y’igihe gito gishije Msudi Djuma yerekeje muri Tanzaniya aho yerekeyeyo Taliki 19 Ukwakira uyu mwaka agiye gutoza iyi kipe ya Simba nk’umutoza wa kabiri w’iyi kipe,ubwo yasimburaga Jackson Mayanja umutoza w’Umugande.

Masudi Djuma yari amaze igihe ari umushomeri ntakazi afife,yatangiye yitwara neza ndetse afasha abakinnyi be kwitwara neza imbere y’abafana ya Simba SC.


Niyonzima Haruna muri Simba SC i bumoso

Nyuma yo gutsinda uyu mukino akazakomeza mu cyumweru gitaha guhangana n’ikipe itorohera amakipe hariya muri Tanzaniya ikipe ya Yanga Africans.

Masudi aganira na Haruna mu myitozo

Simba SC abakinnyi bayifashije kugera kunzozi zayo mu kubona ibitego 4, byatsinzwe na Emmanuel Okwi watsinze igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere ibindi bisigaye bitsindwa na muzamiru watsinze 2 hanyuma Laudit Mavugo atsinda igitego cy’agashinguracumu cya nyuma.
Iyi kipe Masudiatoza yasanzemo Haruna Niyonzima ari kumwitaho mu mwitoza cyane .

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *