Krieger na Systom bashinze Instagram bamaze kuvanamo akabo karenge

Ntibikiri ibanga babiri bashinze urubuga nkoranyambaga ruhererekanyirizwaho amafoto  na video  Instagram aribo Kevin Systom na Mike Krieger bamaze kurusezeraho nyuma yo kurugurisha.

Image result for Kevin Systrom and Mike Krieger

Uru rubuga nyuma yo kugurwa na Facebook akayabo ka miliyari imwe y’amadorari y’Amerika mu mwaka wa 2012, umwe mu barushinze bwana Mike Krieger yatangaje ko barusezeyeho mu rwego rwo gushira amatsiko bari bafite ndetse no guhanga udushya.

Ku rubuga rwa internet bwana Systom yize ati: “Kubaka ibintu bishya bisaba gusubira inyuma gato, tugahuza ibidutera ishyaka n’ibyo isi ikeneye, ibyo ni nabyo duteganya gukora.”

Andi makuru avuga ko uyu Krieger ndetse na Systom bashinze urubuga rwa instagram muri 2010,icyabateye gufata iki cyemezo ariko ngo hagati yabo n’abuyobozi bwa Facebook umwuka utari mwiza, ikindi twababwira ni uko na nyuma yo kurugurisha muri 2012 bakomeje kuba abayobozi barwo kugeza ubwo basezeye kuri uwo mwanya.

Amakuru y’isezera ry’aba bagabo yatangiye kumvikana hirya no hino ku isi kuwa mbere w’iki cyumweru.

Image result for Kevin Systrom and Mike KriegerBwana Zuckerberg uyobora Facebook,

Bwana Zuckerberg uyobora Facebook, yatangaje ko yigiye byinshi by’ingirakamaro kuri aba bagabo, yongeraho ko kuri ubu afite amatsiko yo kubona akindi kigo gishya bazashinga.

Umunyamakuru wa BBC usanzwe akurikiranira hafi amakuru ajyanye n’ikoranabuhanga nawe yatangaje ko ikihishe inyuma y’uku gutandukana ari uko urubuga rwa instagram rwari rrukunzwe cyane kurusha facebook, iki kikaba ari nacyo cyazamuye umwuka mubi hagati y’abyobora izo mbuga zombie.

Kugeza ubu urubuga rwa instagram rukoreshwa n’abantu bagera kuri miliya imwe batuye hirya no hino ku isi.

VUNINGOMA David-Celebsmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *