Koronavirusi: Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahagaritse bimwe mu bikorwa byo mu Misa

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Corona Virus Kiliziya Gatolika yahagaritse ibikororwa byakorwaga mu Misa birimo ;guhoberana bahana amahoro no guhazwa ku rurimi.Uku niko agakoko ka Koronavirus 2019 kagaragara hakoreshejwe ibyuma nyongerangano(Microscope)

Nkuko tubikesha RBA, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2020 nibwo umuryango wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda batangaje ko hari ibikorwa bimwe byabaye bihagaritswe mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Koronavirusi. Bimwe muri ibyo bikorwa bibaye bihagaritswe harimo abantu kudahoberana Abakrisitu bifurizanyanya amahoro, guhazwa ku rurimi, guhana ibiganza basuhuzanya ndetse no kukora mu mazi y’umugisha.

Iyi gahunda y’isubikwa rya bimwe muri ibi bikorwa kuri Kiliziya Gatolika, ije nyuma y’umunsi umwe gusa inama idasanzwe y’abaminisitiri iteranye ikemeza imyanzuro itandukanye harimo n’umwanzuro wa 2 uvuga ku cyorezo cya Koronavirus ikomeje guhitana imbaga hirya no hino ku isi. Icyemezo cy’inama y’abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe yemeje ‘Gushyira ingufu mu gukumira icyorezo cya Koronavirusi no guhangana na cyo harimo gukomeza gukangurira abaturage gukurikiza inama zo kukirinda.  Kwitabaza inzego z’ubuzima mu gihe hari ugaragayeho kimwe mu bimenyetso biranga icyorezo cya Koronavirusi , no kugabanya ingendo n’inama zitari ngombwa hanze n’imbere mu gihugu.’ Inama y ‘abaminisitiri yemeje ko Minisiteri zirimo ; ibikorwa bya Minisitiri w’intebe, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Minisiteri y’ubuzma, zikaba ari zo zizayobora zikanafasha muri ibi bikorwa.Icyorezo cya Koronavirus kirandura binyuze mu gukorora kwitsamura no gukoranaho kw’imibiri

Icyorezo cya Koronavirusi kimaze kumenywa na benshi kubera ubukana bwacyo burimo no guhitana mu buryo bwihuse uwacyanduye. Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza buri wese kukirinda.Mu Rwanda hari gukoreshwa uburyo bwo gukaraba intoki mu gihe uri ahantu hateraniye abantu, mu rwego rwo kwirinda icyi cyorezo

Iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere mu matariki 12 – 15 Mutarama 2020, mu gace kitwa Wuhan gaherereye mu gihugu cy’Ubushinwa, ariko ubu kikaba kimaze gukwirakwira hirya no hino ku isi harimo n’umugabane wa Afrika u Rwanda ruherereyemo. Koronavirusi imaze kugera mu bihugu 92, ibamaze kuyigaragaraho bagera ku 100,000 naho abantu 3,500 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Ibihugu bimaze kugaragaramo abanduye icyorezo cya Koronavirusi ni : Aligeria abantu 17, Afrika Yepfo abantu 2, Nigeriya aumuntu 1, Misiri abantu 15, Marroc abantu, Cameruni umuntu 1, Senegal abantu 4, Togo umuntu 1 na Tuniziya umuntu 1.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *