Korali Inkurunziza yateguye igitaramo cyo gushima Imana no gufasha abatishoboye

Korali inkuru nziza yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1999 kuri ubu ikaba imaze gukora imizingo 9 y’amajwi  (Audio) n’imizingo 5 y’amashusho (DVD). Iyi korali yo mwitorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi ribarizwa  mu bibare yabashije gutegura ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abatishoboye banabahumuriza.

Inkuru nziza Choir igiye gufasha abatishoboye

Inkurunziza Choir imaze imyaka itari mike doreko abatebya bavuga ko umwana wayivukiyemo ubu yujuje imyaka y’ubukure, mu kiganiro Celebzmagazine.com yagiranye n’ushinzwe itangazamakuru muri iyi korali  Bwana  NIYOMWUNGERI Aaron  yadutangarije ko iki gitaramo cyo gushima Imana ari ingarukamwaka, ko burimpera z’umwaka basanze bagomba gushima Imana byinshi iba yarabagejejeho muri uwo mwaka akomeza avuga ko muri icyo gitaramo bazakoramo n’igikorwa cy’ubutabazi aho bazakusanya ubufasha bwo gutabara ababaye nkuko bagiye babikora mu myaka yashize.

Abakunzi ba Korali inkuru nziza bazitabira iki gitaramo kandi bazagira amahirwe yo kubona DVD 5 iri mururimi rw’igiswahili itarajya hanze kuko izagaragarira muri icyo gitaramo kandi ngo muhishiwe byinshi cyane ko uyu mwaka hari udushya twinshi umuntu ukunda Inkuru nziza choir atagomba guhomba.

Iki gitaramo kizaba taliki 02 Ukuboza 2017 ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00’) kikabera ku rusengero rwo mu bibare munsi y’isoko rya Kimironko.

Usibye korali Inkuru nziza yateguye iki gitaramo izifatanya n’andi ma korali akomeye harimo nka Agape singers  izaba iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, Korali Abakurikiye yesu family yo ku KacyiruSDA,Korali Abahamya ba Yesu ya Muhima SDA zose zikaba zije gushima Imana muri iki gitaramo cy’imbaturamugabo.

REMERA  Gaetan –Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *