Konti ya Zari kuri Instagram yinjiriwe n’aba-hackers bakaba bamusaba $4000

Kuri uyu Mbere tariki ya 6 Kanama 2018, umunsi w’isabukuru y’umwana w’imfura wa Diamond n’umuherwe Zari, uyu mudamu ntiyahiriwe nawo kuko konti ye kuri Instagram yinjiriwe n’abajuru bakoresha ikoranabuhanga (Hackers).

Zari ufite abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram basaga miliyoni 4, abamwinjiriye bamusabye kubanza kubishyura ibihumbi 4 by’amadolari akabona kuyisubiza, uyashyize mu Manyarwanda asaga miliyoni 3.5

Kuri uyu munsi Zari icyo yari yabashije gushyira kuri uru rukuta rwe, ngo ni amafoto y’umwana we, Tiffah wari wizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 3.

Aciye ku rukuta rw’uyu mwana we, Tiffah, Zari yemeje aya makuru anisegura ku bakunzi be ababwira ko arimo gushaka inzira byakemukamo.

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *