Kongo yifuza kwinjira mu muryango wa EAC

Perezida mushya wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi yatangaje ko igihugu cye cyivuza kwingira mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba mu rwego rwo gukomeza ubuhahirane n’aka karere.

Ibi yabivuze ku  munsi w’ejo, ubwo yari kumwe na Perezida Uhuru Kenyatta mu ruzinduko yagiriye muri Kenya.

t

Perezida Felix Tshisekedi na Uhuru Kenyatta i Nairobi.

Aba bayobozi bombi bemeje ko bagiye gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse Perezida Kenyatta yemerera Tshisekedi kumufasha kuzahura politiki ya Kongo abishingiye ku masomo Kenya yakuye mu mwiryane mu bya politiki waranze iki gihugu mu myaka ishize.

Yagize ati: «Urakoze kuba waje, tugiye gukomeza umubano w’ibihugu byacu ku nyungu z’abenegihugu. »

BBC yavuze ko Perezida Kenyatta yifuza ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu by’ubucuruzi kuko n’ubundi kuva kera icyambu cya Mombasa gicaho ibicuruzwa byinshi biva muri Kongo [Goma na Lubumbashi].

Perezida Tshisekedi yahamije ko icyambu cya Mombasa gifitiye abanye-Kongo akamaro kanini, ku bw’ibyo yifuza ko igihugu cye cyinjira mu muryango uhuza ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC), kugira ngo ubuhahirane burusheho kwiyongera.

Kenya yemereye Kongo kuzayifasha mu bijyanye n’ibikorwa remezo.

Kenyatta yakiriye Félix Tshisekedi ari kumwe n’ukuriye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, Raila Odinga nk’uko n’ubundi bombi bari bitabiriye irahira rya Tshisekedi i Kinshasa.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *