Kompanyi  itegura Miss Tanzania yahagaritswe burundu

Inama nkuru  y’ururimi n’umuco muri Tanzania (BASATA) bashyize itangazo ahagaragara rihagarika irushanwa rya Miss Tanzania ndetse ryaka burundu uburenganzira Kompanyi isanzwe itegura iri rushanwa.

Image result for Miss Tanzania 2016

Iyi nkuru dukesha bongo 5, Godfey Mngereza umwe mu bayobozi bagize BASATA waganiriye n’itangazamakuru,yemeje ko irushanwa rya Miss Tanzania ryahagaritswe ritazongera kuba ahanini bitewe n’uko abasanzwe baritegura bavugwaho kwaka ruswa ishingiye ku gitsina,akajagari mu mitegurire no kudatanga uburere ku bakobwa bitabira iri rushanwa bigateza imyitwarire idahwitse.

Kanda hano urebe video nawe ubyiyumvire

Miss Tanzania irahagaritswe mu gihe mu mpera z’umwaka ushize 2016 no mu Rwanda iri rushanwa ryateje imvururu, Kompanyi isanzwe iritegura Rwanda inspiration Back up isabwa guhindura imikorere bitakunda igasimbuzwa indi.Ibyagarukagwaho harimo imyitwarire yaba Nyampinga,imitegurire idahwitse n’ikimenyane ariko biragenda bikosoka.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *