Koffi Olomide yoherereje Mama Kanumba impozamarira izasozwa n’ibirori

Antoine Christophe Agbepa Mumba ukoresha mu buhanzi izina rya Koffi Olomide ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, RDC,yohereje umujyanama we Richard Bongania gutanga ihumure n’impozamarira kuri Nyina wa Kanumba Steven[wari umukinnyi wa filime ukomeye] Flora Mutegoa ndetse bashyira indabyo ahashyinguye nyakwigendera.

Image result for Koffi Olomide

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri,uyu manager wa Koffi Olomide aherekejwe n’abo bahuriye mu mirimo basuye umubyeyi wa Kanumba bamushyikiriza impozamarira n’ihumure byoherejwe n’umuhanzi Koffi Olomide. Uyu muhango kandi wasoreje ahashyinguye Stiven Kanomba bahashyira indabyo.

Image result for Koffi Olomide na Mama Kanumba

Koffi Olomide ndetse yatumiye uyu mubyeyi muri Congo mu rwego rwo kumukorera ibirori no kumuhuza n’abafana ba nyakwigendera.

Koffi Olomide ufite imyaka 62 azwi cyane ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Papa ngwasuma”, “Tshou Tshou Tshou, “Alidor”, “Effrakata”, kandi afite n’izindi ndirimbo zitandukanye.

Image result for Mama Kanumba

Twabibutsa ko kuva umukinnyi wa Filime Steven ari bwo Koffi yumvikanye mu nkuru zitanga ihumure ku muryango we.Ababikurikirana barabisesenguramo ikindi kibyihishe inyuma.

Ku rundi ruhande n’ubwo akomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko akenshi aba mu Bufaransa.

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa sinema, Steven Charles Kanumba, yitabye Imana tariki ya 7 Mata, nyuma y’uko benshi baheze mu rujijo rw’icyaba cyarahitanye uyu mukinnyi w’amafilimi yo mu rurimi rw’igiswayili akunzwe na benshi, haba iwabo muri Tanzaniya ndetse no hirya no hino hadasigaye mu Rwanda

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *