Koffi Olomide uregwa urugomo no gufata ku ngufu ababyinnyi be ari mu nkiko

Urubanza rwa Koffi rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gashyantare mu Burengerazuba bw’Umurwa Mukuru Paris. Uyu muhanzi ariko ntiyagaragaye mu rukiko, yari ahagarariwe n’abanyamategeko be.Urubanza ruzasomwa ku wa 18 Werurwe 2019

Image result for Koffi Olomide

Uyu mugabo w’imyaka 62 wubatse izina mu muziki wa Rumba ahakana ibyaha ashinjwa birimo ibyo kwinjiza aba babyinnyi be bane i Paris mu buryo butemewe, gufatira imishahara yabo no kubafata ku ngufu, ibyaha akekwaho ko yakoze hagati ya 2002 na 2006.

Nk’uko BBC yabitangaje, ubwo abanyamategeko ba Koffi, Emmanuel Marsigny na Eric Dupond Moretti, inshuti n’umuryango basohokaga mu cyumba cy’iburanisha, bavuze ko bafite icyizere ku mwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 18 Werurwe.

Robert Olomide wavuze ko ari umuvandimwe w’uyu muhanzi ukomeye muri RDC, yavuze ko mu rubanza hagaragaye ukwivuguruza kwinshi mu buhamya bw’abatanze ikirego. Impande zombi zumviswe kuri camera.

Uwunganira abatanze ikirego, David Desgranges, yavuze ko bibabaje kuba Koffi atitabye iburanisha, gusa hari amakuru yatanzwe ko arwaye.

Iri hohoterwa ababyinnyi ba Koffi Olomide bamushinja bavuga ko ryabaye ubwo uyu muhanzi yari ari mu rugendo rw’ibitaramo mu Bufaransa, icyo gihe ngo impapuro zabo z’urugendo na telefone zabo byari byarafatiriwe.

Aba babyinnyi bemeza ko bafatiwe ku ngufu mu nyubako Koffi yari yakodesheje ahitwa Asnieres-sur-Seine mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Paris.

Igihe cyarageze abo babyinnyi bane batoroka Koffi Olomide muri Kamena 2006, ariko batinya gusubira iwabo kubera ko nta byangombwa bari bafite.

Related image

Olomide yavuye mu Bufaransa mu 2009 ubwo yari atangiye gushinjwa ibi byaha ndetse ni nabwo urubanza rwaherukaga.

Si ubwa mbere Koffi Olomide ashinjwa ibyaha birimo ihohotera kuko no mu 2016 yafungiwe iwabo azira gukubita umwe mu babyinnyi be no mu 2012 akatirwa amezi atatu asubitse aryozwa gukubita umutunganyiriza indirimbo.

Mu 2012 kandi nabwo uyu muhanzi yakubitiye umufotozi w’Umunyarwanda mu murwa mukuru Lusaka wo muri Zambia ndetse ari gushakishwa n’inkiko zaho.

Image result for Koffi Olomide

Koffi Olomide asanzwe afite ibindi birego mu Bufaransa byo kunyereza imisoro ndetse yigeze guhabwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe gisubitse, azira icyo cyaha.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *