Kizito Mihigo yasohoye indirimbo nshya yitiriye Mutagatifu Tereza

Umuhanzi Kizito Mihigo amaze gushyira hanze indirimbo nshya yitiriye Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu
Related image
Tereza w’umwana Yezu ni umutagatifu ukomeye  muri Kiriziya. Ku isi Yari umubikira w’umukarumerita. Yavukiye ahitwa i Lisieux mu Bufaransa, tariki ya 2 Mutarama 1873, yitaba Imana tariki ya 30 Nzeri 1897. Yaranzwe n’ibikorwa by’urukundo, gukunda Yezu ku buryo butangaje, kugira impuhwe, kwicisha bugufi, kwifatanya n’abababaye, no kubabarira.
Yagizwe umutagatifu mu mwaka wa 1920. Mu mwaka wa 1997, Papa Yohani Pawulo wa 2 yamushyize mu batagatifu bitwa abarimu ba Kiriziya, kimwe n’abandi bakomeye nka Mutagatifu Agusitini.
Ababyeyi ba Tereza bacuruzaga amasaha. Tereza yapfushije nyina umubyara afite myaka ine y’amavuko.
Kizito Mihigo yatangarije Celebzmagazine ko yamenye uyu Mutagatifu cyane ubwo yari afunze, ku buryo Korali yashinze muri Gereza ya Nyarugenge yari afungiyemo yayitiriye uwo Mutagatifu. Yagize ati: “Nasanze ari intangarugero mu rukundo kandi akwiye kuririmbwa koko, no gukurikizwa”
Iyi ni indirimbo ya kabiri uyu muhanzi azhyize ahagaragara nyuma y’uko avuye muri gereza aho yamaze imyaka ine n’amezi atandatu.
Abdou Bronze-Celebzmagazine.com
BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *