Kizito Mihigo yahimbiye indirimbo Papa umushumba wa Kiriziya Gatorika

Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo iri mu rurimi rw’Igifaransa, yahimbiye Papa Francis, umushumba wa Kiriziya Gatorika muri iki gihe ayita “Le Pape François”.  
Ni indirimbo y’iminota itandatu n’amasagonda icumi, Kizito Mihigo avugamo ibigwi bya Papa amwita ikimenyetso  cy’abakristu, n’umuntu w’intangarugero mu kwicisha bugufi, mu kunga abantu, mu butabera n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa.
Mu kiganiro yagiranye na Celebz Magazine, Kizito yavuze ko kuri we nta kidasanzwe yakoze ngo kuko n’ubusanzwe ni umukristu Gatorika. Ati: “Papa ni ikimenyetso cy’ubumwe bw’abakristu mu bihe byose, n’ahantu hose, akaba n’ishusho y’Imana mu bantu.”
Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo agira ati: “Papa Fransisko urugero mu bumuntu, iyo ikiremwamuntu gihutajwe arahagoboka, mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Papa Fransisko aba ahari. Aho bakeneye ubutabera, Papa Fransisko aba ahari. Mu biganiro mpuzamadini Papa Fransisko aba ahari. Mu gushaka amahoro n’ubwiyunge, Papa Fransisko aba ahari. Mu biganiro ku bibazo binyuranye bireba isi, Papa Fransisko aba ahari”
Amajwi y’iyi ndirimbo yafatiwe muri studio The Sounds Studio ya Producer Bob, naho amashusho afatwa na Producer Faith FEFE.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo ibyinitse Kinyarwanda hagaragaramo ababyinnyi bo mu itorero “Inyamibwa”
Abdou Bronze-Celebzmagazine.com
Bana natwe tugususurutse umenye



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *