Kizito Mihigo yagiranye ikiganiro na Televiziyo Africa 24 ku ndirimbo ye nshya

Umuhanzi Kizito Mihigo umaze kumenyekana mu Rwanda kubera indirimbo zihimbaza Imana zikoreshwa muri Kiriziya Gatorika ndetse n’izindi zikoreshwa muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no mu cyunamo cyo kwibuka abazine Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 buri mwaka, mu cyumweru gishize yagiranye ikiganiro na Televiziyo mpuzamahanga Africa 24, baganira ku ndirimbo ye nshya yise “Aho kuguhomba yaguhombya”
Related image
Umuhanzi Kizito Mihigo yagiranye ikiganiro na Televiziyo Africa 24 ku ndirimbo ye nshya
Kizito Mihigo yatangarije iki kinyamakuru ko ubutumwa yashatse gutanga nk’umuhanzi w’umukristu, ari ubwo kubwira abantu ko Imana atari yo iduteza ibyago, ngo ariko ishobora kwemera ko bitubaho kugira ngo itwigarurire.
Yagize ati : “Imana siyo iduteza ibyago, ariko rimwe na rimwe yemera ko bibaho kugira ngo ibonereho ugarure umwana w’ikirara”
Indirimbo ye nshya
Yavuze kandi ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, we yumva ahamagariwe gutanga ubutumwa bw’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Ati : “Nk’umunyarwanda warokotse Jenoside, nakoze urugendo rw’imbabazi n’ubwiyunge, hanyuma numva mpamagariwe kuririmba ubwo bwiza Imana yaduhaye, ubwiza bw’Imbabazi n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside.”
Yakomeje agira ati : “Nemera ko mu bibi igihugu cyacu cyabayemo, dushobora kuvanamo icyiza, mu mwijima u Rwanda rwabayemo, tukavanamo urumuri ruboneshereza Afurika ndetse n’isi yose.”
KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO
Kizito Mihigo yavuze ko afite icyifuzo cyo kuba yazenguruka Afurika avuga imbabazi, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Abdou Bronze-Celebzmagazine.com
BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *