Kizito Mihigo mu kwigisha muzika urubyiruko rwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019 umuhanzi Kizito Mihigo aratangira gutanga amasomo ya Muzika yageneye abanyeshuri b’amashuri abanza n’ayisumbuye bari mu biruhuko. 

Uyu muhanzi yatangarije Celebz Magazine ko abanyeshuri bazajya bigira muri Centre Christus no muri Camp Kigali, guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Kizito Mihigo ni umwe mu bahanzi bake u Rwanda rufite bize muzika mu mashuri ndetse akaza no kubikora nk’umwuga, kuko yigishije muzika mu mashuri y’i Burayi mbere y’uko agaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2011.
Uyu muhanzi yari aherutse gusohora indirimbo yise Le Pape François, akaba yarayihimbiye umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi.

????????????????????????????????????

Kizito yacishije itangazo ry’aya masomo ku mbuga nkoranyambaga zizanie ange:

Abdou Bronze
Bana natwe tugususurutse umenye



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *