Kizito Mihigo agiye gusohora indirimbo ye nshya nyuma yo kuva mu gihome

Umuhanzi Kizito Mihigo aratangaza ko mu minsi ine azaba yashyize hanze indirimbo ye ya mbere nyuma yo kuva muri gereza.

Mihigo yafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Ku wa 14 Nzeri 2018, amaze imyaka ine afunze mu 10 yari yarakatiwe n’urukiko. Mu gihe cy’amezi agiye kuba abiri amaze hanze akaba avuga ko igihangano cye cya mbere agiye kugishyira hanze.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kizito yagize ati “kuri uyu wa mbere (12/11/2018) nzasohora indirimbo nshya. Nicyo gihangano cya mbere nzaba nshyize ahagaragara kuva nava muri Gereza. Ndizera ko iyi ndirimbo izabanyura. Nimumara kuyumva muzambwire icyo muyitekerezaho, ibitekerezo byanyu nzajya mbitega amatwi”.

Kizito Mihigo ubwo yamaraga gutabwa muri yombi mu 2014, ashinjwa ibyaha birimo ‘icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi’ Leta yahagaritse indirimbo ze, bibuzwa kongera kuzicuranga ku maradiyo.

Kizito Mihigo w’imyaka 37 y’amavuko, agiye gusohora indirimbo ye ya mbere nyuma yo kuva muri gereza, mu gihe atari yakomorerwa.

 

Munezero Janvier/celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *