Kiyovu sport yigaranzuye Rayon sport inayikura ku mwanya

Ikipe ya kiyovu sport yakuyeho igisuziguriro yari yarasizweho na Rayon sport mu myaka 6, yari imaze itayitsinda bituma inayikura ku mwanya ku rutonde rwa shampiyona.

Ibi byatumye umunsi wa 9 wa shampiyona wa AZAM PREMIER LEAGUE 2018-2019, ho ikipe yakiyovu sport yatsindaga rayon sport 2-1.

Uyu mukino mwiza w’ikipe bita Urucaca wari uyobowe n’abanyamahanga babiri yaguze mu mpeshyi y’uyu mwaka; Shavy Babicka ukomoka muri Gabon na Ghislain Armel wavuye muri Cameroun.

Ntibyatinze gutanga umusaruro kuko ku munota wa 60 w’umukino Kiyovu Sports yafunguye amazamu, igitego cyinjijwe na Nizeyimana Djuma ku mupira mwiza yahawe na Almer Ghislain.

 

Byatumye rayo sport ishyiramo akabaraga irasatira ariko bikanga, ariko ku munota wa 78, iradukunda  eric waguzwe muri AS Kigali, yatanze umupira Niyonzima Olivier awukubita igiti cy’izamu ugarutse Mukunzi Anick awinjiza mu izamu zombie ziba ziranganije.

Nizeyimana Djuma yahindukije Bashunga abafana ba Rayon bajya mu gahinda

Ku munota wa 91 Kiyovu Sports yakoze contre-attaque, Abdul Rwatubyaye akorera ikosa umunya-Cameroun Almer Ghislain ikosa mu rubuga rw’amahina. Umusifuzi Abdul Karim Twagirumukiza yemeza penaliti yinjijwe neza na Nizeyimana Djuma.

Rayon sport yatsinzwe umkinnyi wayo Caleb anahabwa ikarita itukura

Mu gusoza umukino Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe ikarita itukura nyuma yo kwitwara nabi ,  bikaba byongeye kumuha isurambi ku myitwarire  kuko yaherukaga no kubona indi karita itukura, byanakekwaga ko yari yarahagaritswe imikino3 , mbere y’uko uyu uba.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *