Kirehe:Itsinda Gisaka Talent rigizwe n’urubyiruko rw’abanyempano batangije umushinga wa Sinema UHAHA Movie series 

Itsinda Gisaka Talent rigizwe n’urubyiruko rw’abanyempano mu byiciro bitandukanye rwo mu kare Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba rwiyemeje kuhazamura sinema.

Mu kiganiro na Cyilima Buhungiro yatangje ko iryo tsinda barishinze mu rwego rwo guteza imbere abanyempano bo mu ntara y’Iburasirazuba ndetse na handi mu gihugu hose mu rwego rwo kuziteza imbere cyane cyane urufite impano yo gukina filime .

Yakomeje agira ati “Nyuma yo kwihuza nk’urubyiruko bahise batangira umushinga wo gukina filime bise UHAHA series bakaba bateganya kuyishyira hanze mu minsi ya vuba .”

Yakomeje atubwira ko iyo filime bayikoze bagamije gushishikariza urubyiruko gukomeza gushimangira urukundo rutandukanye n’urwo tubona muri iyi minsi rwuzuyemo ubuhemu n’uburyarya.

Cyilima yongeyeho ko iyo filime yigisha urubyiruko ko gukundana bihabanye no gusambana ndetse ikigisha abashakanye ko ikizima ari ‘urukundo gucana inyuma birusenya

Bakaba basaba abanyarwanda bakunda ibyo mu Rwanda ko babashyigikira basura channel yabo ari nayo izajya inyuraho film ” Gisaka talent ”  ikindi ni uko bakoze “indirimbo izajya inyura muri flim umunsi ku munsi bayita UHAHA




2 thoughts on “Kirehe:Itsinda Gisaka Talent rigizwe n’urubyiruko rw’abanyempano batangije umushinga wa Sinema UHAHA Movie series 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *