Kirehe:Abaturage barasaba kongererwa iminsi yo guhahira muri Tanzania

Abaturage bo mu mirenge yo mu karere ka Kirehe ihana imbibi n’umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya barasaba ko bakongererwa iminsi yo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya dore ko ngo umunsi umwe gusa mu cyumweru bemerewe babona utabahagije kuko baba bakeneye byinshi kandi bihendutse.

Kubera amapfa aboneka muri aka karere barasaba kongererwa iminsi yo kujya guhahira muri Tanzaniya

Aba baturage bo mu mirenge ikora ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya baravuga ko kuba bemerewe umunsi umwe gusa mu cyumweru wo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya, ku bwabo babona udahagije bakurikije ibyo baba bakeneye, dore ko ngo iyo bambutse umupaka bagiye guhaha buri muturage atagomba kurenza ibiro 10 by’umuceri.

Kubera uburyo babona umunsi umwe gusa mu cyumweru utabahagije , aba baturage barasaba ababishinzwe ku ruhande rw’u Rwanda ko bishobotse hakongerwa iminsi yo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya.

Kuri iki kibazo, Guverineri w’intara y’uburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko kugeza ubu uburyo bwashyiriweho aba baturage bwo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya abona nta kibazo kirimo , ku bijyanye no guhahirana ndetse no kugendererana kuko ngo byahawe umurongo mwiza.

Kuba aba baturage basaba kongererwa iminsi yo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya babihuza no kuba muri aka gace batuyemo bakunze kwibasirwa n’amapfa aterwa n’izuba ,bityo rero ngo kongerwa iminsi yo kwambuka bajya guhahira muri Tanzaniya bikaba byatuma ufite amafaranga bimworohera kujya gushakirayo amaramuko.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *