Kirehe: Mu gace ka Gisaka uburozi buracyavuza ubuhuha,abantu baragenda baburirwa irengero,bigakekwako bahinduwemo ihene

Gisaka ni agace kari mu ntara y’iburasirazuba, ho mu karere ka Kirehe,aka gace ka kaba kazwiho uburozi bw’indangakamere aho abo barozi bagenda ku gataro,guteza amahembe ,ubuvumyi n’ubundi burozi butandukanye buvugwa muri aka gace. Ubu ikigezweho nuko umuco w’uburozi udateze gucika, aho abantu bari kugenda baburirwa irengero bagakeka ko aba barozi barikubahinduramo ihene maze bakazirya.

Related image

Abaturage bo mu gace ka Gisaka baratabaza kuk uburozi bumeze nabi muri ako gace aho abaturage barikunda baburirwa irengero bakibaza aho barikujya bikabayobera kuko batarimo gupfa ngo bigaragare bashyingurwe.

Muri ako gace rero ngo abo barozi bica abantu ubundi bagahita babahinduramo ihene zo kurya abandi bakavuga ko babajyana ku dutaro n’ijoro bakajya kubicira kure.

Abaturage bo muri ako gace bumvikanye muri aya magambo.“Abo barozi bagendaga nijoro bakitwa abacuraguzi baracyabaho, nta zindi nyungu ni umwuga wabo, barogaga, abantu, amatungo, indwara zitandukanye, guca imbyaro, kuroga imirima ntiyere n’ibindi.”

Bakomeje bavuga ko bifashishaga imiti gakondo bacishaga n’iyo barazwe n’ababyeyi babo. Abarozi ba nijoro(abacuraguzi) bagiraga imiti batera abantu bakabatwara. Hari n’abarozi barya abantu, bakabataburura aho babahabye abo nabo bari mubo bita abacuraguzi niyo mpamvu turimo kubyuka tukabura abantu kandi tutazi iyo bagiye.

Abaturage bakomeje kuvuga ko barimo ku byuka bagashaka abo bari baturanye bakababura,bashakisha bakabura n’irengero ryabo.

Ibi ariko ubuyobozi bwo muri ako gace ntibemeranya n’abaturage bavuga ko babura bagenzi babo bagakeka ko ari abarozi babishe bakabahinduramo ihene bakazirya,Ubuyobozi bwo buravuga ko wenda abo baturage baba bagiye gushakira amafaranga mu mijyi itandukanye nka Kigali bakagenda batavuze bityo bigakekwa ko batwe n’abarozi.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *