Kirazira zakuweho,umwaka wa 2020 Wema Sepetu yemerewe kubyara 

Umukinnyi wa Film Wema Sepetu akanyamuneza ni kose,yatangaje ko  yakuweho kirazira  yamubuzaga kubyara ndetse muri Mutarama umwaka utaha 2020 ashobora gutwita akanabyara neza.

Umwaka ushize wa 2018 ni bwo Wema Sepetu wabaye Miss wa Tanzania akaba n’umukinnyi wa Film yatangaje ko inkuru y’umubabaro ko adashobora kubyara nkuko byemejwe n’abaganga ndetse biba  intandaro yo gutandukana n’umukunzi we Diamond bakundanye igihe kinini.

Mu gihe yakabakabaga imyaka 30 y’amavuko ishavu n’ipfunwe ari byose,Wema Sepetu yahawe ihumure n’abaganga bamwijeje kubyara. Aganira na Global Publishers  yavuze ko yishimira inkuru nziza yabwiwe .

Ati”Kirazira yavuyeho nari narihebye nibaza uko ngize imyaka 30 ntabyaye none Imana yigaragaje. Abaganga bambwiye ko muri Mutarama  umwaka wa 2020 nshobora gutwita ndetse nkabyara neza.”

Yakomeje avuga ko yifuza ko umwana we w’imfura azaba umuhungu kugira ngo azarere bagenzi be gusa ngo ni umugambi w’Imana, uzabanza ni we azakira.

Image result for Wema Sepetu with babies

Wema yari afite uburwayi bwitwa Polycystic Ovarian Disease (PCOD) bwamubuzaga kubyara. Ubu burwayi bwamutandukanyije n’abagabo barimo umuhanzi w’icyamamare Diamond bakundanye igihe kinini,we amaze kubyara abana 4 ,mu gihe uyu Wema Sepetu we ari ingaragu.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *