Kirazira kikaziririzwa kubeshyera abakene- Perezida Xi Jinping

Ubwo yabonanaga n’abadepite bahagarariye intara ya Gansu ikennye kurusha izindi mu Bushinwa, Perezida Jinping yongeye kwihanangiriza abatekinika imibare y’abikuye mu bukene bababeshyera ko bakize.

Image result for President Xi Jinping

Kirazira kikaziririzwa kubeshyera abakene- Perezida Xi Jinping

Ni ku munsi wa kane w’inama  ngishwanama ya 13 y’ishyaka PCC riri ku butegetsi mu Bushinwa, aho Xi Jinping agaruka ku rugamba rwo kurwanya ubukene, rusigaje imyaka ibiri rugasozwa.

Nubwo Abashinwa basaga miliyoni 700 bakuwe mu bukene bukabije mu myaka 40 ishize, hari abashinwa bakiri munsi y’umurongo w’ubukene bagera kuri miliyoni 16, muri bo abasaga miliyoni imwe bakaba babarizwa mu ntara ya Gansu.

Abo miliyoni 16 baracyatunzwe n’idolari rimwe ku munsi. Amayuwani 3.200 ku mwaka (idolari rimwe n’ibice bitatu ku munsi).

Jinping ntiyicaye kandi, kuko abo Bashinwa bakiri munsi y’umurongo w’ubukene, bagomba kuba babuvuyemo bitarenze umwaka wa 2020, ni ukuvuga mu mezi 20 ari imbere.

Nk’uko bisobanurwa na Wang Botao, Umunyamakuru mu  ishami ry’igifaransa kuri Televiziyo CGTN, ingingo nk’iyi yagarutsweho tariki ya 7 Werurwe, ngo  Jinping avuga ko atari umwanya wo kuremekanya imibare, koroshya ibiranga abakene cyangwa guhimbahimba.

Ibi ni nko kuvuga ko uwambaye inkweti wese aba akize, uzi gusoma no kwandika, uba mu nzu cyangwa utunze inkoko.

Yihanangiriza  abakozi babishinzwe ababwira ko bagomba kurangwa  n’ubunyangamugayo. Ati, “ imibare ijyanye no kuva mu bukene igomba kuba irimo ukuri, yizewe, kandi ikoze neza; nta guhimbahimba”.

Nk’umuntu wayoboye intara zinyuranye mu Bushinwa mbere yo kuba Perezida, kurwanya ubukene bukabije  yabigize intego mu buzima bwe bwa politiki igihe cyose. Ingamba ze zose ziri yazishyize mu gitabo yise “sortir de la pauvrete”- kuva mu bukene.

Ni urugamba rutoroshye, ni n’umutwaro ku bayobozi b’inzego z’ibanze, ariko kandi birashoboka. Jinping  kandi yizeye gutsinda akambikwa umudende, ku bufatanye na miliyoni zisaga 80 z’abari mu ishyaka riri ku butegetsi PCC, ndetse n’abashinwa bose ntawe usigaye inyuma.

Iyi ntara iri mu majyaruguru yo hagati mu Bushinwa, ituwe n’abaturage basaga miliyoni 25 (mu mwaka wa 2010 bari miliyoni 25,58).  Umurwa mukuru wayo ni Lanzhou, izwiho ibyiza byinshi bitatse Ubushinwa, uhereye ku kayaga k’uruhehemure n’ibisiza biyitatse. Ibarizwamo ubuvumo bwa Mogao, imihora ya Yang na Yumen, ingoro za Mati na Dafo; ndetse n’urukuta rwa Maryse n’umucanga wa Dunhuang.

Ibi byiza bitatse Gansu, ntibiyibuza kuba iya nyuma mu bukene bukabije, kandi ingingo nk’iyi yo kurwanya ubukene ntiyari kubura ku murongo w’ibyigwa hagati ya Jinping n’abadepite ba Gansu.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




One thought on “Kirazira kikaziririzwa kubeshyera abakene- Perezida Xi Jinping

  1. Francis Mutabazi

    Afrikan Leadership should learn this lesson from Jinping always to find the way to fight against poverty to their people not just feel fantasy when they’re clapped hands when they can’t manage them selves.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *