Kim Kardashian yinjiye mu baherwekazi bafite miliyari y’amadorali ku Isi

Urubuga rwa Forbes nirwo ruvuga ko Kim Kardashian ubu afite agaciro ka miliyari 1 $. Uyu mugore w’umunyamerika w’imyaka 40 wamamaye kuri Televiziyo akaba yinjiye mu baherwekazi batunze agatubutse ku Isi.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 6 Mata 2021, Forbes yatangaje ko Kardashian yinjijwe ku rutonde rw’abaherwe ku Isi ku nshuro ya mbere, avuga ko ubucuruzi bwe bwinjiza amafaranga menshi, biturutse ku mbuga nkoranyambaga yakoreshejeho ubucuruzi ku bikorwa bye birimo izwi nka KKW Beauty and Skims inzu ikora ibijyanye n’ubwiza.

Uyu mwaka Forbes ivuga ko agaciro ka Kardashian kiyongereye kuva kuri miliyoni 780 z’amadolari yarafite mu Kwakira kagera kuri miliyari imwe. Uyu mugore yatangije ibikorwa bye by’ubwiza KKW mu mwaka 2017.

Kim Kardashian w’abana bane yagurishije 20 % ibyo bikorwa bye bya KKW kuri Coty kuri miliyoni 200 z’amadolari, ibyo bikaba intandaro byashyize agaciro ka sosiyete ye kuri miliyari imwe y’amadolari.

Inkuru bijyanye:

Umuraperi Kanye West ubu niwe mwirabura wa Mbere ufite agutubutse muri Amerika no ku Isi

Twabibutsa ko Forbes yatangaje mu mwaka 2019 ko murumuna we Kylie Jenner ari umuherwe muto ku isi ubwo nawe yari yujuje miliyari imwe y’amadorali y’amadorali icyo akaba yarafite imyaka 21.

Ariko, umwaka wakurikiyeho hari raporo zaje kwerekana itandukaniro muri iyo mibare. Forbes gusa nayo yamwambuye uwo mwanya.

Kim Kardashian ubu yinjiye mu bagore batunze miliyari y’amadorali ya Amerika ku Isi isiba umugabo agasiba undi

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *