Kim Kardashian yamaze gutangaza ko atwite inda y’umwana w’umukobwa.

Kim Kardashian  Umunyamideri ukomeye,nyuma y’aho ashakaniye na Kanye West mu mwaka 2014, kuri ubu bagiye kwibaruka umwana wa Gatatu w’umukobwa.

Kim Kardarshian bigaragara ko akuriwe n’inda y’umwana w’umukobwa.

Kim Kardarshian aganira n’igitangazamakuru The Ellen De Generes Show, yatangaje ko atwite inda y’umwana w’umukobwa. Mu magambo ye yagize ati “Maze iminsi mbona abantu benshi higanjemo inshuti zanjye banyandikira bambaza umwana nzabyara niba ari umuhungu cyangwa se umukobwa, noneho reka mbabwire ko nzabyara umukobwa .”

Kim Kardarshian akomeza avuga ko abantu benshi bagiye bamuzanira ibikinisho by’abana mu rwego rwo kwitegura uwo mwana azabyara.Yagize ati”Abantu benshi mu nshuti zanjye bamaze igihe banzanira impano nyisnhi ,ziganjemo ibikinisho by’abana, nabibitse  mu cyumba, nkundakubireba ,kandi biranshimisha kubonako abantu bakunda umuryango wanjye”

Kim Kardashian na Kanye West kuri ubu bafite abana babiri:North West na Saint West. Uyu akazaba umukobwa wakabiri,bivuzeko North West azaba afite bashiki be babiri.

IldephonseDusabimana-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *