Kim Kardashian na Kanye West bagurishije inzu ya miliyoni zisaga17 z’amadorali

Umuryango w’umuraperi Kanye West n’umugore we  Kim Kardashian bamaze kugurisha inzu yabo iherereye I Losangeles muri Amerika ,kuri miliyoni 17.8 z’amadorari y’Amerika.

Uyu niwo muturirwa w’umuryango wa Kim Kardashian na Kenya West bamaze kugurisha.

Iyi nzu y’aba basitari iri ku buso bwa Metero kare ijana , Kanye West akaba yari yarayiguze mu mwaka 2013.Akaba yari yarayiguze miliyoni 9 z’amadorari. Iyi nzu yaguzwe n’umufana we ukomoka mu gihugu cya  Ukraine, Marina Acton, Marina abazwa mpamvu yaguze iyo nzu yagize ati” Kanye west agura iyi nzu nabibonye kuri Instagram numvanda yikunze, ubwo rero nabonyeko ayigurisha mpita mubaza turemeranya ndayigura”.

Impamvu Kanye West agurishije iyinzu ye yaratuyemo ni uko ashaka kwimukira mu nzu ye Aheruka kubaka mu gace Hidden Hills .

Ildephonse Dusabimana-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *