Kikac Music ifasha Mico The Best na Danny Vumbi yateguye irushanwa ryo gufasha abakobwa bafite impano yo kuririmba

Inzu ifasha abahanzi ya Kikac Music ibarizwamo Danny Vumbi na Mico the igiye gusinyisha n’umukobwa binyuze mu irushanwa ryo kuririmba bise “The Next Diva.”

Iri rushanwa rya The Next Diva barishyizeho nyuma y’igihe kitari gito iyo nzu nta muhanzi w’umukobwa ifite, bakaba barasanze ari ngombwa ko bashaka izindi mpano nshya zo kuzamura.

Ushinzwe imenyakinisha bikorwa muri iyi Nzu Uhujimfura Jean Claude atangaza ko ibi babishyizeho mu burya bwo kuzamura umukobwa kuko baje gusanga abari n’abategarugori muri muzika Nyarwanda bakomeje gukendera.

Ati “Umukobwa wese wiyumvamo ko impano afite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa agatangira gukorana na Kikac Music mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere aho azajya afashwa gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho ndetse akanafashwa kuzimenyekanisha.”

Yakomeje Amara impungege kushaka kuzitabira iri rushanwa rya The Next Diva nibura umukobwa utarashyira hanze indirimbo n’imwe hanze byaba byiza kurushaho kuko bashaka gufasha impano nshya ariko n’ufite indirimbo zitarenze ebyiri adahejwe.

Uburyo buzakorwamo kugira ngo ugaragaze impano yawe nuko uzajya wifata Video y’umunota umwe hanyuma ukayohereze kuri E-mail ya Kikac ariyo (kikaciltdorg@gmail.com) cyangwa ukifashisha imbuga nkoranyambaga zabo zirimo instagram (kikacmusicofficial) na facebook yabo ariyo (Kikac Music).

Claude kandi yatangaje ko nyuma yo kwakira amashusho y’abakobwa bazaba bahatana hazakurikiraho gutoranyamo abakobwa batandatu bazakomeza mu cyiciro cya nyuma giteganyijwe mu mpera z’uku kwezi.

Kohereza amashusho kubifuza guhatana muri The Next Diva byatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Kamena 2021 bikazarangira kuri 16 Kamena 2021 naho kuzatoranya umukobwa umwe uzaba yatoranyijwe muri batandatu bazabasha kugera mu cyiciro cya nyuma bikazaba ku tariki ya 20 Kamena 2021.

Uhujimfura Jean Claude Ushinzwe imenyakinisha bikorwa muri Kikac Label yatangaje ko igihe kigeze bakazamura impano z’abakobwa

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *