Kigali:Urubyiruko rugiye guhurira mu imurikagurisha ry’udushya

Kuva tariki ya 04-08 Gashyantare mu mujyi wa Kigali hazabera imurikagurisha ry’urubyiruko ruzagaragaza ibikorwa byarwo n’udushya ruhanga kugira ngo rwinjize abakundana mu byishimo by’umunsi wabahariwe (Saint Valentin) usanzwe uba tariki 14 Gashyantare.
Related image
Urubyiruko rwahawe rugari ngo rugaragaze udushya mu imurikagurishwa.

Biteganyijwe ko muri iri murikagurisha, urubyiruko ruzamurika bimwe mu bicuruzwa byafasha abakundana kugura impano zo guhana kuri uriya munsi wa Saint Valentin.

Migambi John uhagarariye kompanyi Bronze Events Ltd iri gutegura iki gikorwa, avuga ko iri murikagurisha rifite n’umwihariko wo gukangurira urubyiruko kwihangira udushya rugatera umugongo ibishuko biri hanze aha nk’ibiyobyabwenge n’ubusambanyi.

Ati “Iyo uhugiye mu gushaka icyakubeshaho ntushobora kubona umwanya wo kujya mu biyobyabwenge cyangwa mu zindi ngeso mbi.”

Uyu musore avuga ko urubyiruko rwinshi ruramutse rwihangiye imirimo byagabanya ubushomeri kuko rwatanga akazi kuri bagenzi barwo.

Iri murikagurisha rizitabirwa n’urubyirko ruturutse mu turere dutandukanye, rizabera mu mugi rwa gati mu cyanya cyahariwe abanyamaguru, ahazwi nko muri Car free zone.

Abazaryitabira, bazamurika ibikorwa by’ubukorikori nk’ibikomo, ibishushanyo n’ibindi bikorerwa mu Rwanda.

Migambi avuga ko iki gikorwa kizanafasha urubyiruko kungurana ibitekerezo byubaka byatuma buri wese azamura urwego rw’ibyo akora.

Migambi John uhagarariye kompanyi Bronze Events Ltd iri gutegura iki gikorwa.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *