Kigali:Umuherwe Boofet yiyemeje kugendesha ibirenge umwaka wose ku bw’agahinda yatewe na Mwiseneza

Nyuma y’uko Mwiseneza Josiane abuze amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019,Umuherwe Ndayishimiye Boofet  uhagarariye ikigo “Boofet Company Ltd” kimwe mu bigo byamufashije mu ngendo ahatana ngo yababajwe no kubura ikamba yanzura kumara umwaka agendesha ibirenge.

Umuherwe Ndayishimiye Boofet

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu 2019 nibwo hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda bitungura benshi uwitwa Mwiseneza wahabwaga amahirwe yambitswe irya Miss Popularity wakunzwe cyane.

Mwiseneza yegukanye ikamba rya Miss Popularity 

Umuherwe Ndayishimiye Boofet  ufite ikigo “Boofet Company Ltd” ikorera mu mujyi wa Kigali ahitwa ku Gitega hafi na Sky Hotel wagaragaye kenshi ashyigikiye Mwiseneza ndetse wanamufashije mu ngendo,yahamirije Celebzmagazine.com ko yababajwe Mwiseneza yabuze ikamba rya Miss Rwanda 2019 ahera ko afata umwanzuro wo kugendesha ibirenge umwaka wose.

Ati”Nashyigikiye Mwiseneza kuva irushanwa ryatangira kandi nari nizeyeko tuzegukana ikamba..,twese abakunzi be twatunguwe nuko ikamba ryahawe undi.” Ndayishimiye Boofet byamuteye gufata umwanzuro utangaje. Uyu muherwe ufite ikigo gitanga services zo gutegura ibirori b,ubukwe gukodesha imodoka, n’ibindi yanzuye kugendesha ibirenge umwaka wose.

Si ubwa mbere iyi campany ikorana n’abari mu marushanwa nk’aya kuko no mu mwaka wa 2017 yabaye hafi Miss Kalimpinya Queen waje no kuba igisonga cya 3 muri Miss Rwanda.

 

Uretse umuherwe Boofet,hirya no hino mu gihugu byari umubabaro kubakunzi ba Mwiseneza  batunguwe n’uko ikamba rya Miss Rwanda ryahawe Miss  Nimwiza Meghan (Nimero 32).Umubabaro kubafana ba Miss mu Rwanda byaherukaga kuri Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 akaba n’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity).

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Kigali:Umuherwe Boofet yiyemeje kugendesha ibirenge umwaka wose ku bw’agahinda yatewe na Mwiseneza

  1. Alonso

    C’est du n’emporte quoi ntakuntu yazajya agenda yambaye n’ubusa josiane se aruta Pamella cyangwa Ricca ko bo baviriyemo aho niba amukunda amuhe kuri cash akore umushinga wari umuraje ishinga uko yabivugaga nako kugendesha ibirenge ni umurengwe

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *