Kigali:Umuherwe Boofet yashyize benshi mu rujijo nyuma yo kugaragara muri “Bride show” ibirori bikunze guhuza ab’igitsinagore

Umuherwe Ndayishimiye Boofet uhagarariye ikigo “Boofet Company Ltd” gitanga service zinyuranye muri Kigali,kuri iki Cyumweru yateje urujijo nyuma yo kugaragara mu birori bya “Bride show” byahuje abagore n’abakobwa i Nyamirambo bagiraga inama umukobwa witegura gushyingirwa, hibazwa icyo yamaraga abandi bamushinja kwibonekeza.

Umuherwe Ndayishimiye Boofet

Uyu mugabo uzwiho gushyigikira abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda,iyi weekend imusigiye ipfunwe n’ikimwaro nyuma yo kwibasirwa na bamwe mu basanzwe bamukurikira kuri social media bibaza impamvu yitabiriye ibirori bya “Bride show” bikunze guhuza ab’igitsina gore mu kugira inama no gusezera umukobwa witegura gushyingirwa.

Umuherwe Ndayishimiye Boofet yagaragaye muri Bridal shower y’umwana wa mushiki we 

Ibitekerezo binyuranye byatanzwe banenga umuherwe Ndayishimiye Boofet,hari abavugaga ko ari ukuvogera no kubuza ubwisanzure abitabiriye ibyo birori mu kugira inama umugeni.

Ndayishimiye Boofet aganira na Celebzmagazine.com yagize Ati” Ntabwo nigeze nitabira ibyo birori bavuga, ahubwo ni uko byabereye iwanjye mu rugo, umugeni ni umwana wa mushiki wanjye utakiriho, birumvika ko ngomba kumushyigikira kenshi gashoboka.Twifotoje ifoto z’urwibutso ndangije mugenera n’umwanya wo kuganirizwa na bagenzi be(abagore n’abakobwa) njye n’itsinda ry’abakozi ba  Boofet Company Ltd twikomereza akazi.”

Yashimangiye ko abamunenze batarasobanukirwa ihame ry’uburinganire,abibutsa ko umugore n’umugabo bose bareshya imbere y’amategeko.

Umuherwe Ndayishimiye Boofet  ufite ikigo “Boofet Company Ltd” gitanga services zo gutegura ibirori,ubukwe, gukodesha imodoka, sonorizasiyo,gufotora n’ibindi.Ikorera mu mujyi wa Kigali ahitwa ku Gitega hafi na Sky Hotel.

Ndayishimiye Boofet azwiho kandi gushyigikira abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda,umwaka wa 2019 yagaragaye kenshi ashyigikiye Mwiseneza ndetse yanamufashije mu rugendo rwe gusa ababazwa n’uko atabashije kwegukana intsinzi.Mu mwaka wa 2017 yabaye hafi  ya Miss Kalimpinya Queen waje no kuba igisonga cya 3 muri Miss Rwanda.

Boofet Company Ltd” itanga services zinyuranye

Bakodesha bakanagurisha imodoka zinyuranye

Service z’ubukwe

Gana 'Boofet Company Ltd' bagufashe gutegura ubukw - Inyarwanda.comPhotography z’ubwo bwose

Gana 'Boofet Company Ltd' bagufashe gutegura ubukw - Inyarwanda.comBanakora sonorisation

Urubyiruko DJ Boofet abarizwamo rwitwa Savoir Plus rwasuye urwibutso rwa Gisozi-AMAFOTO | celebz MagazineIyi video yo muri Boofet company Ltd yagufasha kurushaho gususuruka

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *