Kigali:Itangazo rikumira kwiyambika ubusa no gusakaza video n’amafoto ryumviswe nabi,Isimbi Sylivine yasangije isi imiterere ye

Isimbi Sylivine ni umukobwa w’umunyarwandakazi ukunze kwigaragagaza nk’umunyamideri hano mu Rwanda.Uyu mukobwa yatunguye abamukurikirana kumbuga nkoranyambaga maze ashyiraho uruhererekane rw’amafoto atandukanye yambaye ubusa.

Isimbi wagaragaje aya mafoto, yayashyize kurubuga rwe bwite rwa instagrama maze ayasangiza abarenga igihumbi bamukurikirana.
Ni amafoto agera kuri atatu yagiye ashyiraho mubihe bitandukanye, nkuko bigaragara yambaye ubusa buri buri yagerageje guhisha bimwe mubice by’ibanga bye harimo nk’amabere n’igitsina.

Mu bakurikirana uyu mukobwa kurubuga rwe rwa instagram harimo bamwe bagiye bishimira aya mafoto ariko hari n’abamunenze bamugaragarizako ibyo yakoze bitajyanye n’umuco w’umunyarwandakazi.

Twashatse kumenya impamvu uyu mukobwa yahisemo kugaragariza isi yose ubwambure bwe ariko ntibyadukundiye, turacyagerageza kumushaka kugira ngo tubashe kumenya icyo yari agamije ndetse adusangize n’ubusobanuro bw’aya mafoto.

Ni nyuma y’amatangazo aheruka gucicikana Minisiteri y’umuco na siporo yamagana urubyiruko riyambika ubusa n’abasakaza video n’amafoto by’urukozasoni.Umuco wo kwiyambika ubusa urarushaho kwiyongera mu Rwanda aho abagore n’abakobwa beza badasiba kureshya abagabo bifashisha imbuga nkoranyambaga.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *