Kigali:Ifaranga rirarushaho gukurura urwango hagati y’abahanzi n’ababareberera (manager)

Uko iminsi yicuma niko humvikana inkuru z’abahanzi batandukana n’abajyanama babo (managers) n’inzu zisanzwe zibatunganyiriza umuziki,intandaro ari amafaranga bakoreye bakananirwa kuyagabana hakiyambazwa inkiko.

Umuherwe Seka Emmanuel ashinja Bull dogg kumuhemukira/Photo internet

Iyo uganira na bamwe mu bahanzi  nyarwanda hatitawe ku njyana baririmba, utungurwa n’uburakari bafitiye inzu zitunganya umuziki  bikaba akarusho kubigeze kubabera abajyanama babo.

Ibi ahanini baba bashinjanya ubuhemu,ubwambuzi n’ibindi  bamwe ndetse byanahindutse inzigo ikomeye ku buryo nta n’igishobora kubahuza.

Ikiganiro Celebz Magazine.com  duheruka kugirana na Manager Theo usanzwe akorana na Social Mula,Robert Kajuga umujyanama wa Three Hills badusangije ahanini intandaro yo gutandukana hagati y’abahanzi,inzu zitunganya umuziki n’abajyanama babo.

Uhereye ibumoso ni Jay Polly ushinjwa n’umuherwe Mutesa ku muhemukira amwambuye

Aba ba managers bombi bahuriza kubunyamwuga buke bw’abahanzi,kutaba inyangamugayo no gushaka gukira vuba.

Bashimangiye ko abenshi mu bahanzi nyarwanda binjira mu muziki basa nk’abikinira nta ntumbero bafite bikababera umugisha,ibi ngo ni nayo mpamvu badaha agaciro ababafashije kugera ku ntego (Studio,managers, presenters na promoters) no kwishyura amadeni babona amafaranga bagahinduka ibikoko bagahemuka.

Aba ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bamaze gutandukana n’abajyanama babo hakiyambazwa inkiko mu kurenganurwa.

Alex Muyoboke umujyanama wa Charly na Niana,yamenyekanye akorana na Dream Boys,Uraban Boys na Tom Close.Uyu mugabo ushimwa na benshi ku bw’uruhare yagize mu iterambere rya muzika nyarwanda,aba bose gutandukana nabo intandaro ni ukugabura amafaranga batahurizagaho.

Jay Polly n’inzu itunganya muzika Touch record iyobowe na bwana Mutesa. Celebz Magazine iganira na Manager wa studio Dusenge Jean De dieu yemeje ko Jay Polly yari yarasinye amasezerano ndetse  yafashijwe byinshi amaze kwegukana intsinzi muri PGGSS agenda adasezeye.

Umuraperi Bulldoog na Seka ntibacana uwaka: Kuva irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryarangira, umuraperi Bull Dogg yahise atangira kugendera kure abari bashinzwe inyungu ze, yirinda ko bazagabana amafaranga yahembwe. Nyuma y’irushanwa rya Primus Guma Guma ngo umuraperi Bull Dogg ntiyongeye kwitaba ushinzwe inyungu ze nk’uko Seka yabihamirije Celebzmagazine.com

Iryo rushanwa rikirangira hakunze kuvugwa umwuka utari mwiza hagati y’impande zombi, ariko bose nta wari wigeze agira icyo atangaza kuri ibi.

Tariki ya 10 Nzeli 2017, nibwo Bull Dogg yeruye avuga ko amafaranga ya Guma Guma, ari mu byo yapfuye n’uwari ushinzwe kumugira inama, wanamufashaga mu by’amafaranga.

Agira ati “Amafaranga ya Guma Guma nayo arimo,ariko siyo gusa. None se niba baranyijeje ko tuzagera ahantu runaka ntituhagere, twabuzwa n’iki gutandukana?”

Seka Emmanuel wari ushinzwe inyungu za Bull Dogg, yabwiye KT Radio, Radio ya Kigali Today, mu kiganiro cyayo cya KT Idols ko bamaze gutandukana ariko ahishura ko Bull Dogg yacikanye amafaranga bagombaga kugabana. Agira ati “Kuva yamara gufata amafaranga, ntabwo yitaba telefone, ntagaragara, nta n’ubwo yagarutse kundeba.”

Bruce Melody yatandukanye na Super Level banajyana mu nkiko. Mu mwaka wa 2015 Bruce Melody yeruye avuga ko yavuye muri Super Level, Label yamufashaga mu muziki, kubera gusumbanya abahanzi bayibarizwamo no kutubahiriza bimwe mu bikubiye mu masezerano bari bafitanye. Guhera mu ntangiro za 2015, Bruce Melodie yajyanywe mu nkiko aregwa na Richard Nsengumuremyi nyiri Super Level yabarizwagamo hamwe na bagenzi be bakirimo nka Urban Boys na Mico The Best. Bruce Melodie yasabwaga akayabo ka miliyoni 18 ariko urukiko rwemeje ko atanga miliyoni 3 gusa.

Danny Nanone,Active Group,Aime Bluestone,Young Grace n’abandi benshi basezeye muri Incredible inzu itunganya umuziki iyobowe na Producer Bernard Bagenzi aba bose ntakindi bapfuye uretse amafaranga.

Umuhanzi Christopher nyuma yo kwitabira irushanwa rya PGGSS ndetse akegukana umwanya mwiza wamuhesheje amafaranga yarisoje atandukana na Kina Music nyuma yo kunanirwa kugabana umushahara.

Christopher na Ishimwe Clement nabo batandukanye nabi

N’ubwo ba manager bashinja abahanzi kutazirikana n’ubwambuzi,nta munsi abahanzi batagaragaza akarengane bakorerwa n’umubabaro baterwa na label inzu baba bakoreramo umuziki ndetse naba manager ahanini ngo baba bagamije kubabyaza inyungu bo ntacyo babagezaho.

Gushyamirana hagati y’izi nzego biganisha umuziki nyarwanda ahabi, dore ko abenshi mu bahanzi nyuma yo gutandukana naba manager ibikorwa byabo bisubira inyuma kandi bakagombye guhuza imbaraga bikabambutsa imbibe.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *