Kigali:Hadutse insokozo nshya buri mugabo akwiye kugenera umugore we nk’impano ya weekend

Mu mujyi wa Kigali hadutse insokozo nshya benshi mu rubyiruko rw’abakobwa n’abagore bazi iby’ubwiza bayobotse yitwa Tekno bivugwako ikomoka ku muhanzi Tekno wo muri Nigeria.

Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare binyuranye n’urubyiruko ruhanga udushya,iyi nshuro twanyarukiye down town muri gare y’umujyi wa Kigali tuganira n’urubyiruko rw’abakobwa badusangiza amakuru y’insuko nshya igezweho yitwa Tekno ndetse ngo bikwiye kuba impano abagabo bagenera abagore babo muri iyi weekend.

DJ Cyusa ni umwe mubayisokoje wemeza ko ari insokozo igezweho buri wese adakwiye gucikwa.Ati »Yeah iyi nsokozo mfite yitwa Tekno niyo igezweho ku rubyiruko rusirimutse ntiryana ku mutwe,mbese mba numva inyoroheye. » Umwe mu babyeyi batifuje gutangazwa izina we yemeza ko iyi nsokozo abagabo bakwiye kugigenera abagore babo n’abasore bakayigenera abakunzi babo nk’impano ya weekend. »

Celebzmagazine.com twanyarukiye no mu bagabo by’umwihariko abashoferi muri gare ya Nyarugenge dutungurwa no gusanga batayizi.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *