Kigali:Habaye ubukwe bw’akataraboneka mu mwaka wa 2017 bwavugishije abatari bake

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017 nibwo habaye ubukwe bw’akataraboneka aho bwaranzwe n’udukoryo twinshi dutandukanye, bituma benshi bavuga  ko aribwo bukwe bwa mbere muri uyu mwaka wa 2017.

Bimwe mu bidasanzwe byabayemo byatumye benshi  bavuga ko budasanzwe bitewe nibyo babonye ni uko ubu bukwe bwatwaye akayabo k’amafaranga, aho amakuru yahwihwiswaga yavugaga ko ubu bukwe bwari bufite budget ya miriyoni cumi ni cyenda aho urebye uburyo hari hateguye ibyo bakoresheje  wabonaga ahubwo nayo bavugaga ari make.

Ikindi cyatangaje ni uburyo abageni bari bato ugereranyije n’abandi  babanza kwitondera gushaka dore ko umusore yarafite imyaka 27 y’amavuko gusa naho umugeni atarageza 26 y’amavuko gusa nibi byatangaje benshi.

Abahanzi baririmbiye abageni na bo byabaye nk’ibitungura abantu aho mu gusaba no gukwa abahanzi basohoye abageni  THE TWEENS na JULES SENTORE  na ho mu kwiyakira bakaza gutungurwa no kumva ijwi ry’umuhanzi CHRISTOPHER na JULES SENTORE aha abantu baguye mu kantu bibaza amafaranga bahaye aba bahanzi.

Aho biyakiriye ni sale igezweho muri iyi minsi mu mujyi wa Kigali iherereye kwa RWAHAMA  kuri MTN unyuze ku kagali ka RUKIRI II aho ari sale iri ku rwego rwo hejuru aho itabasha kwisukirwa na buri umwe ubonetse.

Jules Sentore yasusurukije abageni

Christopher yaririmbiye abitabiriye ubukwe n’abageni

Ubu bukwe bwagaragayemo imodoka y’agatangaza

Icyaje gishyiraho akadomo ku kwibaza byinshi ni imodoka abageni bagiyemo ,ni ibintu byari bibaye bwa mbere mu mujyi wa Kigali ,aho abageni bagiye mu modoka zimenyerewemo kugendamo abanyacyubahiro zitwa universe express, iyi modoka kuyikodesha itajya munsi y’ibihumbi 800, ku batayizi ni bus nini cyane ingana n’izi zisazwe zitwara abantu bajya mu ntara bita RITCO arko izi zo zakorewe abanyacyubahiro gusa .

Ikaba yaririmo abantu batagera no ku 10 kandi yakagiyemo abarenze 40, harimo abageni n’ababagaragiye gusa .

Celebzmagazine.com twegereye umugabo n’umugore bakoze ubukwe maze badutangariza ko babikoze mu kugira ngo berekane itandukaniro no kwerekana urukundo bakundana,umugabo yashimye Imana yamuhaye umugore mwiza amwizeza ko azamukunda kugera gupfa,aho umugore we yavuze ko ibyo bakoze ari bike ibyiza biri imbere akaba yashimiye umugabo we wamuhesheje ishema mu bandi akomeza ahamyako urukundo amukunda atabona urugera ya rushyiraho.

 

Kalisa Claude-celebzmagazine.com




2 thoughts on “Kigali:Habaye ubukwe bw’akataraboneka mu mwaka wa 2017 bwavugishije abatari bake

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *