Kigali:Gucana inyuma birarushaho kugira ingaruka,Polisi yataye muri yombi abagore 2 bazira gutera ibyuma abagabo babo

Mu ntangiriro ziki cyumweru nibwo Police yafashe abagore bakekwaho gutera ibyuma abagabo babo bakabakomeretsa cyane,intandaro yayo makimbirane ni ugucana inyuma.
Inline image 2
Supt Hitayezu Emmanuel
 
Ni ikibazo gikomeye muri iyi minsi aho amakimbirane ya hato na hato mu miryango aterwa no gucana inyuma kw’abashakanye.
Umugore witwa Yamfashije Claudine w’imyaka 25 utuye mu kagali ka Rukiri,umurenge wa Remera,akarere ka Gasabo umujyi wa kigali yateraguye umugabo we ibyuma yenda kumumaramo umwuka.
Uyu mugore aziza umugabo ko yamuciye inyuma ariko abaturanyi bavuga ko uyu muryango uhoramo amakimbirane ya hato na hato ariyo ntandaro yo terana ibyuma.
Uwase Marie utuye mu kagali ka Kagarama ho mu karere ka Kicukiro nawe akurikiranweho gutera umugabo we icyuma ariko kubwamahirwe ntiyapfa.
Supt Hitayezu Emamanuel yavuze ko kugira ngo abo bagore batabwe muri yombi habayeho ihererekana ry’amakuru kuva ku baturage n’inzego zibanze.
Polisi yavuze ko abaturage bakwiye kujya bayitungira agatoki ahagaragaye amakimbirane mu miryango mbere yuko bicana.
Abo bagore bakaba bagiye gukorerwa dosiye bahamwa n’icyo cyaha bahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 ndetse n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 500000 na 1000000 nkuko itegeko ribigena ku ngingo y’148 iri mu gitabo cy’amategeko gihana ibyaha.
Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *