Kigali:Abakoresha imbuga nkoranyambaga basakaza ibihuha,ubujura cyangwa amashusho y’urukozasoni bafatiwe ingamba

Vuba aha bidatinze, abakoresha imbuga nkoranyambaga basakaza ibihuha cyangwa amashusho y’urukozasoni, bizajya bibasaba kubanza gutekereza kabiri mbere yo kugira icyo bashyira kuri interineti cyangwa bahitemo ibihano bikomeye birimo no gufungwa nyuma yo gutorwa kw’itegeko rikumira rikanahana ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Related image

Ni umushinga w’itegeko watowe n’abadepite ku bwiganze busesuye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2018.

Mbere y’uko abadepite bemeza iri tegeko, Depite Mukazibera Agnes, uyobora Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco ndetse n’Urubyiruko mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yabwiye bagenzi be ko iri tegeko rigamije kurinda abakoresha interineti ndetse no guca intege no gukumira abifashisha ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere bagakora ibyaha.

Yagize ati ” Uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere, ni ko ibyaha biryifashisha na byo byiyongera. Iri tegeko rero rizajya rihana uwakoze icyaha yaba ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo mu gihe cyagize ingaruka ku bari imbere mu gihugu.’’

Mukazibera yavuze kandi ko iri tegeko ryatowe by’umwihariko hagamijwe kurengera abana.

Ati ’’ Uyu mushinga w’itegeko wizwe hisunzwe andi mategeko arengera abana. Twifuza ko abarimu bamenyeshwa ibyerekeye ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo bajye babibwira n’abana bigisha. Abandi twarebyeho ni abakoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp bagasakaza ibihuha n’ibinyoma, iri tegeko ntaho bazaricikira.

Icyo itegeko rivuga

Ingingo ya 39 y’iri tegeko rizatangira gukurikizwa nyuma yo gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika ivuga ko umuntu wese uzakoresha system ya mudasobwa asakaza ibihuha bigamije guteza rubanda ubwoba, bibangisha ubutegetsi buriho cyangwa biteza umwiryane, yaba abizi cyangwa atabizi azafatwa nk’uwakoze icyaha.

Rigira riti “Nahamwa n’icyaha, azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni imwe (1.000.000 RWF) na miliyoni eshatu (3.000.000RWF).

Iri tegeko kandi rizajya rihana abakoresha ikoranabuhanga batera ubwoba abandi bagamije kubacucura utwabo.

Azafatwa nk’uwakoze icyaha umuntu wese ukwirakwiza amafoto, amajwi cyangwa amashusho y’urukozasoni y’undi muntu atabizi cyangwa atabimuhereye uruhushya ndetse n’uwari we wese usakaza amakuru ashobora kugira ingaruka ku wundi nkuko iri tegeko rikomeza ribivuga.

Uzahamwa n’iki cyaha azajya ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri ndetse acibwe n’ihazabu kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri ebyiri y’amafaranga y’u Rwanda. Uwakoze iki cyaha cyavuzwe haruguru azajya akurikiranwa mu gihe gusa uwakorewe icyaha atanze ikirego.

Ingingo ya 38 y’iri tegeko yo ifata nk’uwakoze icyaha umuntu wese usakaza amakuru y’urukozasoni cyangwa akabigiramo uruhare.

Mu gihe uwakorewe iki cyaha yaba ari umwana, uwagikoze azajya ahanishwa “igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri eshanu.”

The New Times dukesha iyi nkuru itangaza ko kuva mu mwaka wa 2015, u Rwanda ruhora ruryamiye amajanja mu kwirinda ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Ni cyo gihugu cya kabiri nyuma ya Kenya muri Afurika y’u Burasirazuba cyatangije umugambi wo guhangana n’ibi byaha, rukaba rukoresha miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika muri uyu mugambi ugamije kurinda yaba ibigo bya leta cyangwa ibyigenga ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2016, nibura ibitero 1000 byagabwaga ku Rwanda buri munsi. Icyakora ibi byose byahagaritswe mbere y’uko bigira uwo bigiraho ingaruka yaba umuntu ku giti cye cyangwa ibigo byaba ibya leta cyangwa ibyigenga.

Gusa muri uwo mwaka (2016), abajura binjiye muri ’system’ ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) maze bayobya amadolari agera ku bihumbi magana atanu na cumi na bitandatu ($516,000) yari agenewe abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri Nijeriya. Iki gihe, aya mafaranga yayoberejwe kuri konti yo mu gihugu cya Esipanye.
Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko mu mwaka ushize wonyine, u Rwanda rwagabweho ibitero bigera ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150.000) ndetse hakaba harageragejwe ibigera kuri miliyoni umunani byose.

Mu myaka itanu ishize, mu rwego rw’imari rw’u Rwanda, haburanishijwe imanza 705 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari eshanu na miliyoni magana arindwi. Zikaba ari imanza zari zishingiye ku byaha by’ubushukanyi n’ubwambuzi.

Mu mwaka ushize, Polisi y’Igihugu yatahuye ibyaha nk’ibyo bigera kuri 80 bibarirwa mu mafaranga miliyari ebyiri na miliyoni magana atandatu (2.600.000.000RWF) gusa amenshi akaba yarabashije kugarurwa ku bufatanye na Banki Nkuru y’Igihugu.
Ni mu gihe mu 2016, umubare w’amafaranga wari miliyari imwe na miliyoni magana atatu (1.300.000.000RWF) bigaragaza uburyo u Rwanda rwugarijwe cyane n’ibyaha by’ubutekamutwe ndetse n’ubushukanyi.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com

 
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *