Kigali:Abahanzi n’abatunganya umuziki (Producers) bararebana ayingwe

Uko iminsi yicuma niko inzu zitunganya umuziki mu Rwanda zirushaho kwiyongera,gusa iyo ugendereye izi nzu cyangwa aganira n’abahanzi baziyobotse ku nshuro ya mbere bagusangiza umubabaro kgo ntakindi cyibahuza uretse amafaranga no guhemukirwa gusa.

Nk’uko bisanzwe bizwi uburere  bwiza buturuka ku burezi no gukundwa k’umuhanzi n’ibihangano bye biterwa n’uruhare rwa studio yakoreyemo.Celebzmagazine.com twagerageje kugenderera inzu zitunganya umuziki i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ndetse tuganira na bamwe mu bahanzi bagana izi studio ku nshuro ya mbere badusangiza imbogamizi bahura nazo.

Twirinze kugaragaza amazina y’abo twagiranye ibiganiro ku bw’umutekano wabo,badusangije akarengane bakorerwa na studio bagana kandi baba bishyuye. Burya ngo n’ubwo wumva indirimbo imaze kujya ahagaragara umuhanzi aba yabanje kunanizwa no kwakwa ibya mirenge ngo akunde ayihabwe atabitanga rimwe na rimwe akabwirwa ko yariwe na virusi.

Ushobora kwibaza impamvu muri muzika nyarwanda  hagaragara umubare muto w’abahanzikazi kandi buri wese yisanga,umwe mu bahanzikazi waganiriye na Celebz yemeje ko yakuze akunda kuririmba arangije amashuri yisumbuye 2015  yihutira kujya muri studio ariko ngo ibyo yahuye nabyo birimo kwakwa ruswa ishingiye ku gitsina yahisemo gusezerera uyu mwuga indirimbo yakoraga ayirekera muri studio.

Ahamya ko atari we wenyine ubikorerwa ahubwo ngo n’ingeso,nyuma yo kwishyura studio ngo Producer agusaba kujya uza kuririmba mu masaha ya nijoro no kujya umusanga mu rugo iwe.Ibi bigaragarira ku mubare w’abahanzikazi  bamaze kubyara batarashaka ndetse n’abandi bari bakunzwe ariko bahisemo gusezera banga izi mbogamizi.

Image result for music studio

Twaganiriye kandi n’umuhanzi waturutse mu karere ka Nyamasheke aje mu mujyi wa Kigali ashaka inzu zitunganya umuziki,uyu musore ngo yari yizeye ko studio ari ahantu hadasanzwe ndetse bahugura umuhanzi mbere yo kuririmba bakamufasha  kumenya uko azabyaza inyungu indirimbo agiye guhanga none siko yabisanze.

Yahamirije Celebz ko mbere yo kwerekwa studio yabanje kwishyura 50.000Rwf ariko ngo mu gihe cy’icyumweru yamaze muri Kigali buri munsi yategekwaga kugurira producer ibinyobwa ngo akunde abikore neza,uko iminsi yicuma amafaranga yaje kumushiraho birangira indirimbo atayihawe abura n’itike rimusubiza mu rugo.

Twaganiriye na Perezida w’ihuriro ry’abahanzi Tuyisenge Intore adusangiza ko aya makuru bayazi kandi vuba biteguye kubihagarika.Ati“Nikoko ako karengane twarabibwiwe mu biganiro duheruka kugirana n’abatunganya umuziki twarabibamenyesheje tunabasezeranya ko nihatagira igikorwa bazafungirwa imirimo.”

Nubwo abahanzi batunga intoki abatunganya umuziki,bo ntibabikozwa ahubwo ngo n’abahanzi b’igize intakoreka akenshi batumva inama za ba producer ahubwo baba bashaka gukora indirimbo z’ubuntu.Ese guhangana hagati y’abahanzi n’abatuganya umuziki nibikomeza uyu mwuga urerekeza he?Iyo ugendereye cyangwa ugakurikirana imikoranire y’abahanzi na Producer mu bindi bihugu utungurwa n’imibanire myiza bafitanye.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *